Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bahaye inkwenene Tshisekedi nyuma yo kwihandagaza agatangaza ko yiteguye gushoza intambara ku Rwanda.
Ibi Tshisekedi yabivuze ku wa mbere tariki 18 Ukuboza 2023 ubwo yasozaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza byaranzwe n’imvugo gashoza ntambara zibasira u Rwanda na Perezida Kagame.
Ati:” Igisirikare cyacu gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma. Kagame ntabwo azarara mu nzu ye, azajya kurara mu ishyamba. Akinishe abandi, ntakine na Fatshi Béton.”
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ariya magambo gashoza ntambara ya Tshisekedi, aho by’umwihariko umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukurarinda yasabye uyu mutegetsi gucisha macye.
Mukurarinda yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ati: “Ubwo Perezida Kagame mbere yo kugera aho ari yararaga mu mashyamba no mu ndaki abohora uru Rwanda Tshisekedi yari he? Azi ibyo aribyo? Ntekereza ko iyo Tshisekedi iyo aba azi gufata imbunda icyo aricyo no kurara rwantambi ataba avuga ayo magambo.”
Yakomeje agaragaza ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’icyaruhungabanyiriza ubusugire ndetse ko rutiteguye kubera amagambo ya Tshisekedi gusa ahubwo rwiteguye kuva na cyera bityo rero Abanyarwanda bakwiye kumva ko batekanye kandi nta kibi kizabageraho.
Soma kandi: Tshisekedi afite ibibazo byo mu mutwe, akeneye ubufasha kuruta kwicara ku ntebe ya Perezida!
Tshisekedi mu mvugo ze zishotora u Rwanda mu magambo yirengagiza ko ubwo yabigeragezaga yohereza indege z’intambara mu ntangiriro z’uyu mwaka ingabo z’u Rwanda zarashe umwe imwe muri zo, ibi kandi bikurikirwa n’abasirikare be bagiye biyahurira ku mupaka w’u Rwanda barasa ariko bikarangira bahaguye.
N’ubwo Tshisekedi yakomeje kwitwaza u Rwanda mu kwiyamamaza kwe ibintu bizamukomerera naramuka atowe kuko agati yamanitse yicaye kukamanura bizamugora.
Mugenzi Félix

