Bibiliya ibivuga neza ko “Roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima” kandi ko “Imana ifasha uwifashije”.
Perezida Kagame aherutse gukersha imvugo isa nk’ikomoza kuri ayo magambo ubwo yasozaga ikiciro cya 13 cy’itorero Indangamirwa aho yagaragaje ko gusenga ari byiza ariko kandi Abanyarwanda badakwiye kwirirwa mu nsengero ngo babure umwanya wo gukora imirimo ibitaze imbere n’imiryango yabo.
Udutsiko tw’inyangabirama tuyobowe n’abarimo umuhezanguni Musabyimana Gaspard wa FDU-Inkingi wamenyereye kwirirwa ku mizindaro rutwitsi avuza induru aho kujya gushaka icyo dukora, twashaririwe n’ubutumwa bw’umukuru w’igihugu kuko bifuza ko Abanyarwanda bose baba imburamukoro nk’uko bameze.
Uyu mugabo w’umushizi w’isoni yumvikanye yubahuka Umukuru w’Igihugu yirengagije ko yashyizweho n’Abanyarwanda ndetse ko ibikorwa bye by’indashyikirwa byubatse igihugu bibakuye mu icuraburindi rwashyizwemo n’ubutegetsi bw’igitugu uyu Musabyimana yakoreye.
Roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima aha niho Umukuru w’Igihugu agira inama Abanyarwanda kudatwarwa no kwirirwa mu nsengero gusa bakajya banashaka imirimo yo kubateza imbere. Ukwanga nk’uko inyangabirama zanga u Rwanda n’Abanyarwanda ntiyakugira inama nziza nk’iyi!
Muvunyi Balthazar

