Umuhezanguni Ingabire Victoire mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2023 yabyutse avuza induru ku mbuga nkoranyambaga mu binyoma asanganywe avuga ko hari abapagasi be bamaze imyaka “barabushimuswe baburirwa irengero”.
Ni icengezamatwara uyu nyirakazihamagarira yahuje n’iyizihizwa ry’umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana abantu baburirwa irengero.
Abantu Ingabire yagaragaje ko “baburiwe irengero” bizwi neza ko bahoze ari abambari b’ingirwa-shyaka ye ya FDU-Inkingi aho ari we wagiye ubohereza hanze y’u Rwanda maze abandi akabohereza mu mashyamba ya Congo gutera ingabo mu bitugu umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi iwushamikiyeho.
Iyi ni iturufu isanzwe ikoreshwa n’abiyita ko barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda aho baba bagamije gusiga icyasha ubu buyobozi no guca igikuba, urugero rwa hafi ni uwitwa Alexis Bakunzibake bavuze igihe kinini ko “yaburiwe irengero” nyuma hakagaragara ifoto ye ari mu nama ya FDLR mu burasirazuba bwa Congo.
Mu bo umuhezanguni Ingabire avuga ko atabariza harimo Boniface Twagirimana, ni mu gihe nyamara amakuru ahari azwi neza ari uko uyu yatorotse gereza ya Mpanga i Nyanza maze ajya kwiyunga ku nyeshyamba za RUD-Urunana zisanzwe zikorana bya hafi n’uyu muhezanguni.
Hari kandi uwitwa Bahati Innocent wari umusizi, uyu nawe bizwe neza ko yambutse umupaka akajya muri Uganda anyuze mu nzira zitemewe n’amategeko nk’uko Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwabitangaje muri Gashyantare umawaka ushize.
Abandi umuhezanguni Ingabire avuga ko baburiwe irengero harimo Venant Abayisega, uyu nawe amakuru ahari ni uko mu mwaka wa 2020 abaturanyi be bemeje ko yavuye mu gihugu aciye mu ishyamba rya Kibirira rihuza u Rwanda n’u Burundi ryari rimaze kumenyekana nk’inzira ikoreshwa n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda, bikaba bisobanurwa ko yahise yinjira muri FLN ya Rusesabagina.
Bizwi neza ko abantu bose Ingabire avuga ko atabariza yabohereje mu mitwe y’iterabwoba no mu miryango ye kugira ngo abakoreshe nk’urwitwazo rwo gukomeza gusebya u Rwanda afatanyije n’udutsiko bakorana turimo Jambo ASBL, FDU inkingi na RNC.
Aya mayeri yo kwiriza amarira y’ingona Ingabire Victoire n’abambari be bakwiye kumenya ko nta cyo azabagezaho kuko yamaze gutahurwa – Abanyarwanda bakwiye gukomeza kwamagana uyu mugore kuko nta cyiza yifuriza u Rwanda, ahubwo yifuza kurubona rusubira mu cyobo rwavuyemo.
Mugenzi Félix

