Nyuma y’ubwicanyi ndengakamere bwakozwe n’abasirikare barinda Perezida Tshisekedi kuwa 30 Kanama 2022, mu mujyi wa Goma, aho abaturage barenga 50 bishwe ndetse abandi barenga 80 bagakomereka mu bari mu myigaragambyo yamaganaga ingabo za loni (MONUSCO); Tshisekedi n’ubutegetsi bwe bakomeje kwerekana ko aribo bari ku ruhembe rw’umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abasirikare barinda Tshisekedi bakoze aya marorerwa ntibyarangiriye ku kwica abaturage gusa kuko ku mbuga nkoranyambaga, haje kugaragara amashusho aba basirikare bigaba mu mitungo y’abaturage bamaze kwica maze bagasahura amatungo yabo magufi arimo ihene n’ intama.
Hari hashize igihe gito Corneille Nangaa wahoze ari umwe mu ba hafi mu butegetsi bwa Tshisekedi, yeruye ko Tshisekedi yatangiye kwinjiza inkoramaraso z’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu basirikare bamurinda. Ibi bisobanuyeko FDLR nayo yari iri mu bicaga abaturage
Ni kenshi cyane Tshisekedi yirukanse amahanga arwana no gusiga icyasha igihugu gituranyi cy’ u Rwanda, ko aricyo kiri ku ruhembe rw’abateza umutekano mucye igihugu ke, ariko kuri ubu ikibuga cyamunyereranye, nyuma y’uko bigaragaye ko ubutegetsi bwe bukomeje kwica abaturage umusubirizo, by’umwihariko bukifashisha abarwanyi ba FDLR u Rwanda rutahwemye kugaraza ko bari mu bateza umutekano mucye akarere, by’ umwihariko u Rwanda.
Amahanga amaze kubona ko Tshisekedi n’ ubutegetsi bwe bakomeje gufindafinda ibinyoma mu nyungu zabo bwite. Harageze ko uyu munyagitugu ukomeje gushyira akarere mu kaga akanirwa urumukwiriye.
Mutijima Vincent.

