Abatuye Isi baherutse kugwa mu kantu ubwo inkuru yabaga kimomo ko Antony Thisekedi,umuhungu w’umunyagitugu Felix Tshisekedi utegeka Congo yarasiye abantu mu kabyiniro, ibi bikaba ari umusaruro w’imitegekere idahwitse ya se.
Ibi byabaye mu gicuku cyo ku itariki ya 3 Ukwakira 2025, ubwo uyu mwene Tshisekedi yasindaga agashwana n’abo bari kumwe mu kabyiniro kitwa Nuvo ko mu mujyi wa Kinshasa agahita atanga amabwiriza ku basirikare bamurinda ngo barase abari aho.
Mu barashwe harimo abakomeretse bikabije barimo ndetse n’abakozi b’ako kabyiniro, abandi nabo bakwira imishwaro ari nako bavumira ku gahera ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Iyi myitwarire y’umuhungu wa Tshisekedi ntaho itaniye n’iyaranze se kuva mu busore bwe kugera uyu munsi, nk’urugero, akiri umushoferi wa tagisi i Buruseli yagiye agaragara kenshi mu mirwano n’abashoferi bagenzi be kugera n’ubwo yakomeretswaga akajyanwa mu bitaro ari intere!
Iri bara ryakozwe na Anthony Tshisekedi rirashimangira umuco mubi wo kudahana wamaze kwimikwa n’ubutegetsi bwa se ndetse no kuba ubwo butegetsi bwarahisemo gutera ubwoba ndetse no kwica Abanye-Congo aho kubakemurira ibibazo bwateje.
Imyitwarire nk’iyi ahubwo ikwiye gukangura Abanye-Congo bakamagana ubutegetsi bwa Tshisekedi buhora butwerera u Rwanda ibibazo kandi ari bwo buhora bubiteza Abanye-congo.
Umugambi w’ubutegetsi bwa Tshisekedi, incuti y’akadasohoka y’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ni ukuramba imyaka myinshi ku butegetsi, ariko kuko azi ko umusaruro w’imiyoborere ye ari nkene yahisemo kwimika ubwoba yica Abanye-Congo uko bucyeye n’uko bwije.
Igihe kirageze ngo Abanye-Congo bahumuke bahaguruke bose nk’abitsamuye barwanye iyi ngoma mpotozi igiye kubamarira ku icumu.
Ndayambaje Marc

