Site icon MY250TV

Turakwiyamye, ntabwo twigeze tukugira umuvugizi wacu – Urubyiruko rwahagurukiye Ingabire Victoire

Bamwe mu basore n’inkumi bakoresha imbuga nkoranyambaga bikomye umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza ukomeje kwitwaza urubyiruko mu gucengeza amatwara ye ari nako yigira “umunyapolitike”.

Ni nyuma y’uko uyu mugore wihebeye amacakubiri n’iterabwoba yikoze akajya kuri umwe mu mizindaro ya YouTube atera inkunga ngo imugaragaze nk’igitangaza, maze mu isoni nke asanganywe akavuga ko urubyiruko rw’u Rwanda rudahabwa imyanya ihagije muri guverinoma ngo ruyobore.

Uyu muhezanguni yavuze kandi ko urubyiruko ruhabwa imyanya mu buyobozi ari “igitonyanga mu nyanja” kandi ko n’urundi rubyiruko usanga Leta iruhoza mu cyo yise “igipindi.”

Umusore wo mu Mujyi wa Kigali waganiriye na MY250TV nyuma yo kumva ibyo Ingabire yavuze, yagize ati: “Mbere na mbere uwo mugore turamwiyamye kuko ntitwegeze tumugira umuvugizi wacu, urubyiruko dufite uko duhagarariwe mu nzego z’ubuyobozi zose rero nareke kuvuga ibyo atazi.”

Umukobwa wo mu Ntara y’Amajyepfo we yagize ati: “Nk’urubyiruko dufite abaduhagariye mu Nteko ishinga amategeko, muri Guverinoma turimo, mu nzego zibanze turimo yewe no muri sosiyete sivile turayobowe, Ingabire nareke kuvuga ubusa cyane ko ntawigeze amutakira ngo amuvuganire.”

Soma kandi: Ingabire Victoire adufitiye ishyari – Umwe mu Banyarwandakazi bari muri politike

 

Ku rundi ruhande, Ingabire acura ibinyoma bigamije kugumura urubyiruko rw’u Rwanda yirengagije ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya Afurika byateje imbere urubyiruko cyane cyane kiruha imyanya ikomeye mu buyobozi ndetse no mu gufata ibyemezo biteza imbere igihugu.

Uyu muhezanguni akwiye kumenya kandi ko guverinoma y’u Rwanda itari leta y’igitugu ya Habyarimana aho wasangaga imyanya yose y’ubuyobozi irimo abasaza kandi nabo buzuye urwango n’amacakubiri byagejeje u Rwanda mu icuraburindi imyaka 29 ishize, ahubwo ari guverinoma izi neza ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu ari nayo mpamvu ibashoramo imbaraga nyinshi.

Akwiye kumenya kandi ntanarimwe amagambo ye agoramye azigera agira icyo atwara u Rwanda.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version