Intagondwa z’interahamwe zibumbiye mu gatsiko ka FDU inkingi zasaze zirasizora aho ziri kuvuganira umuhezanguni Ingabire Victoire nyuma y’uko hamenyekanye amakuru y’uburyo akomeje gushukisha urubyiruko uduhendabana ngo rukunde rumubere za ‘maneko’ mu mirenge.
Ku wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira 2023 nibwo umusore wo mu Karere ka Gatsibo witwa Habimana Sylvestre yagiye ku mbuga nkoranyambaga maze ahishura uburyo Ingabire yagerageje kumushora mu bikorwa birwanya u Rwanda.
Soma kandi: Uburyo Ingabire Victoire ashukisha uduhenda bana urubyiruko ashaka kurugira ‘maneko’ ze – Ubuhamya mu mashusho
Nyuma y’ubuhamya bwambitse ubusa umuhezanguni Ingabire uriya musore yatanze, Kayumba Placide, ‘perezida’ w’agakingirizo wa FDU-Inkingi (kubera ko uyu mutwe uyoborwa na Ingabire), yihutiye kugira nyirabuja umwere avuga ko ari guharabikwa kuko “ashaka kwiyamamariza kuyobora igihugu”.
Ingabire akimara kubona ko yasebye ndetse ko n’imigambi ye iburiyemo yararuciye ararumira agira ngo byibagirane kuko yari amaze guseba maze ahitamo gukoresha FDU-Inkingi mu rwego rwo kwivana mu isoni.
Kayumba, umuhungu w’interahamwe kabombo Dominiko Ntawukuriryayo, uvuga ko Ingabire “bari kumuhimbira ibyaha bigamije kumubuza kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihug” arirengagiza nkana ko Ingabire atemerewe kwiyamamaza kubera ubusembwa afite.
Ikindi kandi ni uko uyu mugore w’umugome nta n’ishyaka ryemewe n’amategeko abarizwamo ryamutanga nk’umukandida.
Kayumba yirengagiza kandi ko atari ubwa mbere Ingabire atamajwe n’urubyiruko akunze gushaka gukoresha mu guharabika no gusebya leta y’u Rwanda dore ko ingero zihari kubo yagiye abeshyeshya amafaranga bikarangira bamuvuyemo.
Nk’urugero rwa hafi ni Musana Jean Luc bakoranye hafi umwaka urenga bikarangira abivuyemo, si we gusa kandi Ingabire yanakoranye na Jean Mahoro gusa uyu we byarangiye Ingabire amurigitishije amwohereza hanze magingo aya niwe uzi aho ari.
Ku rundi ruhande, mu mwaka wa 2018 ubwo Ingabire yahabwaga imbabazi agafungurwa, yirukiye mu karere ka Kirehe ajya gushaka urubyiruko ashukisha amafaranga anategeka ko hagomba kuba harimo abo mu bwoko bw’abahutu n’abahoze mu gisirikare cya Habyarimana.
Icyo gihe Ingabire yegeranyije abo bose ashaka kubagira abarwanashyaka ba DALFA Umurinzi/FDU Inkingi ariko nabyo ntibyamuhiriye.
Ingabire na FDU Inkingi ye bakwiye kumenya ko amayeri yabo azwi ndetse urubyiruko rw’u Rwanda rutazigera rugwa mu mutego wabo.
Mugenzi Félix

