Uko iminsi itambuka ni nako hamenyekana ubugome bw’umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza n’uburyo icyo ashyize imbere ari ugushora Abanyarwanda mu byaha nk’umwe mu mivuno akoresha yiyita “umunyapolitike”.
Nk’urugero, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira 2023, umusore wo mu Karere ka Gatsibo witwa Habimana Sylvestre yagiye ku mbuga nkoranyambaga maze ahishura uburyo Ingabire yagerageje kumushora mu bikorwa birwanya u Rwanda.
Mu buhamya Habimana yasangije umuyoboro wa YouTube witwa ‘Rwanda Fact TV’, agaragaza ko Ingabire yamwiyegereje maze amusaba ko yazajya amuha yibibera iwabo mu murenge ubundi akazajya amuha amafaranga.
Habimana yasobanuye ko bijya gutangira umuhezanguni Ingabire yamwandikiye amusaba ko bavugana ndetse bagapanga uko bahura n’ubwo atari azi ngo ninde umwandikira.
Uyu musore akomeza avuga ko nyuma yabonye ari umugore w’umukecuru atekereza ko ari ushaka “umupfubuzi”, yongeraho ko Ingabire yamwohereje amafaranga y’urugendo ngo amusange i Kigali baganire.
Ngo bahuriye i Kabuga ahitwa Bambino ndetse atungurwa n’uburyo Ingabire atari atekanye aho yakebuzwaga ari na ko “acunga cunga ko ntamuntu wabakurikiye”.
Soma kandi: Turakwiyamye, ntabwo twigeze tukugira umuvugizi wacu – Urubyiruko rwahagurukiye Ingabire Victoire
Habimana wari ufite amatsiko yo kumva icyo bamushakira yatunguwe no kumva Ingabire atangiye amubaza ubuzima abayeho we n’ababyeyi be. Ati: “Yahise [Ingabire] ambaza niba mfite ababyeyi; mbwira ko data yapfuye.”
Yakomeje agira ati: “Yambajije icyo mama akora ndetse nicyo papa yakoraga, nabimubwira ahita atangira kumbwira ukuntu ubu buzima ndimo atari bwo nakabaye ndimo ambwira uburyo ubuyobozi butatwitayemo nyamara njyewe nta cyo mbushinja.’’
Uyu musore ashimangira ko yatunguwe no kumva umuhezanguni Ingabire amubwira ko ashaka ko azajya amushakira amakuru yo mu Murenge nawe akajya amuha amafaranga buri uko ayamugejejeho.
Umuntu yakwibaza igituma Ingabire ashaka amakuru yo mu mirenge nk’aho imirenge yose itagira uburyo itangamo amakuru busobanutse, ariko igisubizo nuko we aba ashakisha aho yakumva akabaye mu gihugu akagakuririza mu mugambi we wo guharabika ubuyobozi Abanyarwanda bitoreye.
Uyu musore ahamya ko Ingabire yamuhaye amafaranga arenga ibihumbi 60 ndetse amugurira terefone kugira ngo ajye abona uko amuha ayo makuru yashakaga cyane.
Si ubwambere nyamwangakumva Ingabire agaragaweho gushuka urubyiruko agamije kurushora mu bikorwa byo kurwanya Leta – Hari abandi benshi barimo Venant Abayisenga yagiye ashuka ndetse akanabajyana mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR mu mugambi we mubisha wo kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.
Harageze ko umuhezanguni Ingabire wuzuye ubugome asubizwa mu igororero kuko bigaragara ko atigeze agororoka.
Muvunyi Balthazar

