Site icon MY250TV

Umuzimu wa Gitera Yozefu uri kuvugira muri Nadine Kasinge!

Umuhezanguni Nadine Kasinge wuzuye urwango n’imvugo z’ubugome zitava mu kanwa ke zibasira abayobozi bakuru, Abanyarwanda n’Umuryango FPR-Inkotanyi muri rusange noneho yumvikanye mu mvugo zisa neza n’izakoreshwaga na Gitera Yozefu washyizeho icyiswe “Amategeko 10 y’Abahutu”.

Ibi uyu mugore w’icyomanzi yabinyujije ku muzindaro rutwitsi yashinze ngo ajye anyuzaho amatakaragasi ye mu cyo yise “ubutumwa yageneye Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu” yasohoye mu mpera z’iki Cyumweru.

Muri iyo ngirwabutumwa Kasinge yumvikanye avuga ko “Abatutsi ari abanzi” ndetse ko “Abahutu ntibakwiye kugwa mu mutego wabo” kuko ngo ubuyobozi bubarangaje imbere bwa FPR-Inkotanyi “bukandamiza Abahutu”.

Uyu muhezanguni yavuze kandi ko “Abatutsi bashaka gushotora Abahutu”, aho akaba ariho yahereye avuga ko yabageneye ubutumwa ngo barye bari menge!

Izo mvugo zuzuye urwango z’uyu mugore w’umugome ni izo kwitonderwa ndetse zikamaganirwa kure kuko zigamije gusubiza Abanyarwanda inyuma mu rugendo barimo rwo kubaka igihugu gishingiye kukwibona mu isura y’Ubunyarwanda, kuko nta cyiza cy’amacakubiri.

Intambwe Abanyarwanda bamaze gutera mu bumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa irashimishije ari nabyo bibabaza inyangabirama n’abahezanguni bafite ibyaha basize bakoze mu Rwanda bahora bifuza ko igihugu gisubira inyuma.

Kasinge amaze iminsi abundabunda muri Canada akaba ari naho akorera ingirwa-biganiro byuzuye urwango n’amacakubiri aho aba ashaka gushimisha interahamwe ngo arebe ko zamwakira mu dutsiko twabo kuko nyuma yaho abereye ihabara ryeruye ry’umutekamutwe ‘padiri’ Nahimana bose bamukarabye bakabona ko akozwe mu binyoma n’ubutekamutwe.

Icyo uyu muhezanguni akwiye kumenya ni uko ari guta inyuma ya Huye kuko Abanyarwanda badateze kuyobywa n’ubuhezanguni bwe kuko imyaka 29 ishize bize ndetse bazi neza ko amacakubiri asenya atubaka.

Muvunyi Balthazar

Exit mobile version