Udutsiko tw’Interahamwe zamaramarije mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya PARMEHUTU twahinduye umuvuno ubu baririrwa ku mbuga nkoranyambaga bakwirakwiza urwango ndetse n’ibitekerezo bigamije gutagatifuza abajenosideri ndetse no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Interahamwe zashinzwe mu 1990 zigizwe n’urubyiruko rwari rushamikiye ku ishyaka rya MRND ry’umunyagitugu Habyarimana Juvenal ‘Kinani.’ Interahamwe kuva zishinzwe zaranzwe no gukora ibikorwa by’urugomo gusa kuko ntagikorwa kizima bakoze.
Izi nterahamwe zateguwe imyaka 4 yose zifashwa na Leta yariho ndetse n’ingabo z’Abafaransa. Urubyiruko rw’Interahamwe rwahawe imyitozo, ruhabwa ibikoresho ndetse rukajya rushyigikirwa mu bikorwa by’urugomo zagendaga zikora kuko ntawigeze ahanirwa icyaha cyo kwica cyangwa gufata ku ngufu.
Sibyo gusa kandi kuko hagiye habaho no gukusanya inkunga y’amafaranga yo gukoresha mu myitozo y’Interahamwe. Abarwanashyaka ba MRND bose biyemeje kuyatanga mu bushobozi bwa buri wese, kugira ngo Interahamwe zizagire ubushobozi bwo kuzabafasha kwikiza umwanzi, iyo mitingi yabaye ku wa 8/02/1993.
Nk’urugero muri za mitingi ebyiri zikomeye za MRND, iyo ku wa 15/11/1992 mu Ruhengeri umunyagitugu Habyarimana yavuze ati: “Ngiye kumanuka n’Interahamwe zanjye nzambike zikenyere ziberwe tumanuke!”
indi yabaye kuwa 22/11/1992 kuri SuPerefegitura ya Kabaya aho Léon Mugesera yashishikarije Abahutu “kwica Abatutsi, babanyujije muri Nyabarongo”, bakabasubiza muri Abyssinia na Ethiopia aho bitirirwaga ko baturutse.
Izi mbwirwaruhame zose zakurikirwaga n’ubwicanyi bwahitaga bukorerwa Abatutsi ndetse bugizwemo uruhare rukomeye n’interahamwe.
Ishyano ryacitse umurizo muri Mata 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, interahamwe zayishoyemo aho zirirwaga zambaye amakoma n’ibikoresho byo kwica zigenda ziririmba za “tubatsembatsembe”; bavuga Abatutsi.
Nguko uko zatangiye icyo bitaga ‘akazi’ k umugaragaro zica Abatutsi, zifata ku ngufu abagore, zirasahura ndetse hari n’abatangabuhamya bavuga ko biboneye Interahamwe zirya abantu.
Ibikorwa bya kinyamanswa by’interahamwe byamaze igihe kingana n’iminsi ijana ariko bisiga Abatutsi barenga miliyoni bishwe.
Ya Mana yirirwa ahandi igataha i Rwanda yakoreye mu bana b’u Rwanda bari barahejejwe ishyanga aribo FPR-Inkotanyi batsinda Interahamwe n’abajenosideri barabamenesha bakwirwa imishwaro abenshi bahungira mu bihugu bituranyi.
Interahamwe ntizarekeye aho kuko nk’abari bahungiye muri Zaïre (yahindutse Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo) bakomeje kujya batera udutero shuma bagamije gusoza umugambi wabo mubisha wo gutsemba Abatutsi, byagaragaye ko bari bibeshye kuko uwabatsinze ntaho yagiye kuko batsinzwe ruhenu.
Interahamwe mu yindi sura uyu munsi!
Nyuma yo kubona batsinzwe intambara y’imihoro na za nta mpongano y’umwanzi bize ayandi mayeri yo guhindura ibikoresho nyamara ibitekerezo biracyari byabindi.
Ubu bari gukoresha imbuga nkoranyambaga mu mugambi wabo mubisha wo guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, baracyarebera Abanyarwanda ku mazuru no ku ndeshyo ndeste bamwe muri bo biyemerera ku mugaragaro ko ari Interahamwe.
Soma kandi: Ivanguramoko, intwaro gakondo y’abiyita ko barwanya u Rwanda
Uzabona uwiyita Gitifu Sebatware niba yiyitirira interahamwe kabombo Marcelle Sebatware wamaze Abatutsi i Cyangungu? uzahasanga Gustave Mbonyumutwa Umwuzukuru wa Mbonyumutwa Dominiko, Ndereyehe Charles, Interahamwe Bukeye, Placide Kayumba ndetse n’utundi dutsiko dukomoka ku basize bakoze Jenoside nka Jambo ASBL.
Bihisha inyuma ya za mudasobwa bakwirakwiza “politike” y’amoko mu gihe nyamara twatsinze muri Nyakanga 1994. Barwanye intambara zibaho, iyi imipanga n’amahiri barayitsinzwe ubu basigaranye iyo gutukana no gukwirakwiza ingengabitekerezo.
Izi nterahamwe n’abazikomokaho basanze ntaho bafite umwanya kubera amahano bakoze ndetse ibikorwa byabo bibisha byamaganirwa kure n’amahanga yose niko kwiga amayeri yo kujya bibasira ubuyobozi bwitorewe n’Abanyarwanda ngo barebeko imigambi yabo mibisha yo “gukuraho ubutegetsi bw’Abatutsi” bakagarura ubu PARMEHUTU, babigeraho.
Muri uyu mugambi wabo mubisha birirwa basimbukira ku kabaye kose mu Rwanda bagashaka kukazanamo amoko bati “uyu afunzwe kubera ari umuhutu” nyamara ikibyihishe inyuma ari ugushaka kuyobya urubyiruko rw’u Rwanda ngo barebe ko babazana mu mwanda wabo n’ibitekerezo byuzuye uburozi.
Icyo batazi nuko urubyiruko rw’uyu munsi rwakuriye mu gihugu kirukunze, kiruha amahirwe yose ashoboka kirushyigikiye.
Ntawe ubura uko ajya kwiga kuko akomoka mu bwoko runaka, ntawe ubura imirimo cyangwa ngo ahohoterwe kuko ava muri ubu bwoko, nyamara ku ma Repubulika yabayeho nyuma yikiswe ‘ubwigenge’ byari bitandukanye kuko habagaho uturuka mu bwoko bumwe bwa ‘rubanda nyamwinshi.’
Ibi byose rero bigaragaza ko urubyiruko rusobanukiwe ikibi n’ikiza ndetse ruzi ndeza abo rugomba gushyigikira.
U Rwanda rwapfuye rimwe ntiruzongera gupfa ukundi, abibwira rero ko politike z’amoko n’amacakubiri zishobora kuzatsinda i Rwanda baribeshya cyane.
Muvunyi Blaise
Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo by’umwanditsi. Muvunyi Blaise ni umusore wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi unezezwa n’umwanya urubyiruko rwahawe ngo rufatanye n’abandi mu rugamba rwo guteza imbere u Rwanda rwacu.

