Site icon MY250TV

Zahinduye imirishyo! Marcel Sebatware, Twagiramungu “Rukokoma” n’abandi bajenosideri 40 bari mu Bubiligi baririwe ntibaraye

U Bubiligi bwongeye gushimangira ko amazi atakiri ya yandi, umujenosideri aho ari hose ku butaka bw’iki gihugu cy’i Burayi ari guhigishwa uruhindu kandi ngo agomba gushyikirizwa ubutabera.

Mu kiganiro Amabasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Versmessen Bert aherutse guha itangazamakuru yatangaje ko ubu hari amategeko y’icyo gihugu yavuguruwe bigatuma itabwa muri yombi ry’abajenosideri bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda ryoroha.  

Yagize ati : “N’ubwo kuburanisha abo bajenosideri byatinze ariko ubu ibihugu byombi [u Rwanda n’u Bubiligi] byubatse imikoranire ihamye mu rwego rw’ubutabera ngo abo bajenosideri batabwe muri yombi.”

Uyu mudipolomate yashimangiye kandi ko kuva mu mwaka wa 2019 hari amategeko igihugu cye cyahinduye ndetse gitera intambwe yo kwemera Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe no guhana abayigizemo uruhare.

Ibyo Amabasaderi Versmessen byashimangiwe no kuba kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukwakira 2019, Urukiko rwa Rubanda mu Bubiligi rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ruregwamo Pierre Basabose na Twahirwa Séraphin, abajenosideri bari bamaze igihe kinini bidegembya muri icyo gihugu.

Ubusanzwe u Rwanda rwohereje impapuro zita muri yombi abajenosideri bagera kuri 40 bamaze igihe bihishahisha mu Bubiligi, muri abo harimo Marcel Sebatware wahoze uyobora uruganda rwa CIMERWA, uyu akaba by’umwihariko azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga aho yirirwa ayobereza uburari ku byaha yakoze.

U Bubiligi kandi bucumbikiye umubare munini w’intagondwa ziyemeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, muri izo ntagondwa harimo Twagiramungu Faustin “Rukokoma” wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda aho nawe akoresha imbuga nkoranyambaga mu gahakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihugu kandi gicumbikiye abakomoka ku nterahamwe n’abajenosideri bibumbiye mu gatsiko ka Jambo ASBL – abo nabo barasizoye ku mbuga nkoranyambaga aho bumvikanisha ko mu Rwanda habaye “jenoside ebyiri” ari nako batagatifuza uruhare ababyeyi babo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iburanishwa rya Basabose na Twahirwa cyo kimwe n’impinduka mu mategeko y’u Bubiligi birashimangira ko abo bose bamaze igihe baragize icyo gihugu ikibuga bakiniramo imikino yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, iminsi yabo ibaze.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version