Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Kamena 2024, mu mujyi wa Charleroi mu Bubiligi ahari harashyizwe ikimenyetso cy’Urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 hangijwe mu buryo bubabaje n’abagizi ba nabi barusize irangi ry’icyatsi kibisi rihisha ubutumwa bwanditseho.
Ikibabaje kurushaho ni uko nyuma y’amasaha arenga 48 ibyo bibaye u Bubiligi nk’igihugu ibyo byabereyemo bwaryumyeho mu gihe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo bari gusaba ko hakorwa iperereza – ibintu nabyo bitahawe agaciro!
Buriya bushinyaguzi bwarakaje benshi barimo abarokotse Jenoside ibintu bifatwa nko kubatoneka no kujora amateka, byongeye bikaba byakorewe mu Bubiligi – igihugu cyahaye intebe n’ubwihisho interahamwe zasize zihekuye u Rwanda zikaba zikidegembya ari nako ziririwa zihakana zikanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi zagizemo uruhare.
Abasesenguzi basanga imyitwarire y’u Bubiligi ku bijyanye n’iki kibazo nta we ikwiye gutangaza cyane ko iki gihugu gisanzwe gifite akaboko mu mateka y’amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo gihugu kandi ni cyo cyatije umurindi abanyamakuru barenga 50 bakomeje gusohota uruhererkane rw’ibinyoma bigamije gusebya no guharabika leta y’u Rwanda muri iki gihe Abanyarwanda biteguye kwitorera Umukuru w’Igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko.
Raporo y’ubushinjacyaha bw’u Rwanda ya 2021 ivuga ko u Bubiligi bucumbikiye Interahamwe zisaga 40 ndetse ko zanashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi ariko icyo gihugu cyanze kubafata ahubwo abenshi kibarwanaho kibita “impunzi za politike”.
U Bubiligi kandi mu mwaka wa 2019 bwatoye itegeko rihana abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa bwabikoreze nko kwiyererutsa cyane ko kugeza magingo aya nta muntu burafata ngo bumuburanishe kuri ibyo byaha.
Ni mu gihe nyamara intagondwa z’interahamwe ziba muri icyo gihugu zibarizwa mu dutsiko turimo Jambo ASBL, FDU-Inkingi n’utundi zo zidasiba guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu nyandiko no mu mvugo.
Mugenzi Félix

