Site icon MY250TV

U Bubiligi: Imiyugiri ya Jambo ASBL ikomeje kuvuna umuheha ikongezwa undi

Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye baguye mu kantu nyuma yo kumenya inkuru y’uko hari abagize agatsiko ka Jambo ASBL kamenyerewe mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye kwinjizwa mu nzego z’imitegekere z’igihugu cy’u Bubiligi.

Jambo ASBL igizwe b’umwihariko n’intagondwa z’urubyiruko rukomoka ku bajenosideri kabombo, izo ntagondwa zikaba ziharanira kweza uruhare ababyeyi bazo bagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside.

Hari amakuru ahamya ko amashyaka atatu asanzwe afite ijambo muri politike y’u Bubiligi arimo Social-liberal party (DéFI), Christian Democratic and Flemish (CD&V) n’iryitwa Centre Démocrate Humaniste (CDH) yamaze kwemeza bamwe mu bagize Jambo ngo bazayahagararire mu matora y’abadepite ateganyijwe muri icyo gihugu mu mwaka wa 2024.

Abagize Jambo ASBL ubwanditsi bwa MY250TV bwabise imiyugiri ku mpamvu z’uko iyo yari inyito yahabwaga abana bunganiraga ababyeyi babo mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko aba aba bambari ba Jambo nabo badasiba gutagatifuza ababyeyi babo kimwe n’abandi bafitanye isano bagize uruhare muri Jenoside.

Abagize ako gatsiko ubutegetsi bw’u Bubiligi mu bihe bitandukanye bwagiye bubashyira ku ibere butitaye ku byaha ndengakamere birimo kurema amacakubiri mu Banyarwanda, guhaka ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi badasiba gukorera ku butaka bw’icyo gihugu.

Ni mu gihe ku rundi ruhande u Bubiligi bwatoye itegeko rihana abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa kuva ryashyiraho abagize Jambo barihonyora buri munsi nk’aho bari hejuru y’amategeko cyane ko batabiryozwa.

Soma kandi: Akumiro ni amavunja!! Imiyugiri ya Jambo ASBL yasizoye mu icengezamatwara rigamije kweza FDLR

Intagondwa za Jambo ASBL buri mwaka zitegura ibikorwa byo kwibuka icyo zita “jenoside y’abahutu” zigatumira abayobozi b’u Bubiligi ndetse bakitabira – ibintu bishimangira ubufasha bukomeye icyo gihugu giha izi ntagondwa cyititaye ku byaza zikora.

Abambari ba Jambo bavuna umuheha bakongezwa undi mu Bubiligi mu gihe icyo gihugu kizi neza ko ko banakorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wiganjemo interahamwe zasize zihekuye u Rwanda ndetse abenshi bakaba bafitanye amasano n’abari muri aka gatsiko ka Jambo.

Bamwe mu bashinze Jambo barimo Placide Kayumba na Mugabowindekwe Robert mu mwaka wa 2014 bagiye muri Congo guhura n’ubuyobozi bukuru bwa FDLR aho babushyiriye n’inkunga kugira ngo bakomeze bakorane bahungabanya ubusugire bw’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2018, Jambo asbl yateguye ikiganiro gihakana kikanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, ikiganiro cyabereye mu ngoro y’intekishinga amategeko y’u Bubiligi, byerekana icyo gihugu kibashyigikiye.

Ku rundi ruhande, mu mwaka wa 2020 ubutegetsi bw’u Bubiligi bwashyize umwe mu bambari ba Jambo uzwi nka Laure Uwase muri komisiyo ishinzwe gucukumbura uruhare rw’ icyo gihugu mu gukoroniza akarere k’ibiyaga bugari, si uko uyu mugore yari abifitiye ubumenyi ahubwo byari ukugira ngo akomeze gukwirakwiza icengezamatwara ryabo.

Muri Nzeri 2020, uwari ‘umunyamabanga mukuru’ wa Jambo, Norman Ishimwe Sinamenye, yagiranye ikiganiro na “Gen” Hakizimana Antoine “Jeva”, uyobora FLN, bavuga kuri gahunda yo gutera u Rwanda.

Ntibyumvikana uburyo igihugu cyitwa ko kigendera ku mahame ya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu cyifatanya n’abagizi ba nabi nk’aba bambari ba Jambo, gusa nta cyo bateze kugeraho kuko uwabatsinze ntaho yagiye.

Mugenzi Félix

Exit mobile version