Site icon MY250TV

Ibigarasha n’interahamwe ntibiyumvisha uburyo abari ‘soma mbike’ ba Padiri Nahimana bakomeje kumutera umugongo


Ibigarasha n’interahamwe zatorotekeye ubutabera bw’u Rwanda hirya no hino zikomeje kugaragaza ko zihangayikishijwe no kuba ibintu biri kudogera aho “Padiri” Nahimana basanzwe bafata nk’umucunguzi wabo akomeje gutakaza amaboko.


Nk’urugero, izi nyangabirama ziherutse guhurira ku mu kiganiro cyabereye ku rubuga nkoranyambaga rwa X aho zavugaga ko zitiyumvisha uburyo Fidel Gakire wahoze ari “Minisitiri w’abakozi n’umurimo” muri “guverinoma” ikorera mu cyuka ikuriwe na Nahimana, yahisemo kuyivamo maze agaruka mu Rwanda.


Ni ikiganiro cyarimo ikigarasha Noble Marara, Kobwa Rose Marie hamwe n’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi aho buri umwe yateraga maze abandi bakamwikiriza bavuga ko bateze ubufasha kuri Nahimana kandi mu by’ukuri nawe atifashije.


Ku rundi ruhande, abitandukanya na Nahimana bashimangira ko babiterwa no kuba mu by’ukuri uyu munyabyaha ruharwa nta cyo afite arwanira ko ahubwo afite inda yasumbye amaboko.


Nk’urugero, Mukankiko Sylvie wacengezaga ubutitsa amatwara ya Nahimana yateye umugongo uyu wahoze ari sebuja aho ashimangira ko agiye gukora ibishoboka byose agacecekesha iyi ngirwa mupadiri kuko “ibereyeho kwirirwa ibeshya abantu no kugirango ibone uko yiberaho”.


Nahimana kandi aherutse kwirukanwa mu ngirwa shyaka yashinje n’umugore witwa Nadine Kasinge uyu nawe akaba ashinja Nahimana wahoze ari sebuja ibyaha bitandukanye birimo kunanirwa guha icyerekezo iyo ngirwa shyaka.

Abishingirije Nahimana ntibazatinda kubona ko bari mu buyobe kuko uwo bakurikiye yapfuye ahagaze.


Biraro Ernest

Exit mobile version