Iki cyumweru kiri kugera ku musozo Abanyarwanda bagitangiye baha inkwenene Nahimana Thomas ugiye kumara imyaka 20 yirukanwe mu gipadiri kubera ibyaha birimo amacakubiri.
Ni nyuma y’uko yifashe akajya kuri ‘Zoom’ maze agatangaza amavugurura y’icyo yise “Guverinoma” ye idafite ahantu ibarizwa, maze muri icyo kiryabarezi cye akarundamo abagore asanzwe asambanya cyane ko azwiho kuba akunda inguti mu buryo bwabuze urugero.
Soma: Andi mabanga mutamenye kuri “Padiri” Nahimana woretswe n’urwango no gukunda ingutiya z’abagore
Umuhezanguni Nahimana ubusanzwe wihishahisha mu Bufaransa nyuma yo kuva mu Rwanda atorotse ubutabera mu mwaka wa 2003 kubera ibyaha by’ubujura, azwiho kuba atunzwe n’udufaranga tw’umuvumo akura ku mbuga nkoranyambanda.
Kugira ngo abone utwo dufaranga bimusaba gucuruza inkuru z’impuha ku buyobozi bukuru bw’u Rwanda, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugumura Abanyarwanda n’ubwambuzi bushukana akorera bamwe mu banyabyaha biganjemo interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi.
Perezida Kagame yigeze kubwira Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) ko uyu munyabyaha azagezwa imbere y’ubutabera hatitawe ku kuba yibwira ko ari hejuru y’amategeko bitewe n’uko ari i Burayi.
Yagize ati: “Usibye ko buriya na we ntibizagutangaze umunsi na we [Nahimana] tuzaba tumufite hano. Uyu abika abapfuye, abo yica, abo agira ate, buriya nawe ruzamugeraho, azisanga atazi uko yageze hano amaherezo.”
Soma kandi: “Padiri” Nahimana ni ikivume – Ibimenyetso
Abanyarwanda ntibasiba kwereka iyi ngirwamupadiri ko ibyo akora barambiwe amanjwe ye cyane ko adasiba kubikundishaho ariko bikarangira bamwamaganye ku mbuga nkoranyambaga aho yaciye ingando.
Ndayambaje Marc

