Nahimana Thomas – Umuhezanguni akaba n’igisambo ruharwa umaze imyaka irenga 20 yirukanwe mu gipadiri kubera ibyaha birimo amacakubiri,guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yongeye guhabwa urw’amenyo ubwo yatangazaga ko yavuguruye ingirwa-guverinoma ye ikorera mu cyuka ikagira icyicaro ku rubugankoranyambaga rwa ‘Zoom’.
Nahimana wiyemeje kuba umwambari wa Satani nyuma yo kwirukanwa mu gipadiri, abo basazi nkawe yabongeye muri kiriya kiryabarezi cye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Mata 2025.
Uyu mutamutwe n’abambari be bahuriye ku cyita rusange cyo kuba barasabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside cyane ko mu nzozi za Nahimana hahoramo kugaruka mu Rwanda gusubukura Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa nta byo ateze kugeraho!
Umuhezanguni Nahimana umaze igihe abundabunda mu Bufaransa nyuma yo kuva mu Rwanda atorotse ubutabera mu mwaka wa 2003 kubera ibyaha by’ubujura, azwiho kuba atunzwe n’udufaranga tw’umuvumo akura ku mbuga nkoranyambaga binyuze mu kurema za byacitse no gucuruza inkuru z’impuha zibasira ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda.
Soma kandi:“Padiri” Nahimana byongeye kujagura, yerura urwo akunda ingutiya!
Nahimana ni umutekamutwe akaba n’umusazi uhorana inzozi zicuramye gusa no kuvugaguzwa ibyo atazakora, urugero ni uburyo yigeze gutangaza ko afite batayo y’abasazi bagera ku gihumbi yise “kagoma” ngo biteguye kuburizamo amatora mu Rwanda, ibyo ntacyo byigeze bigeraho.
Uyu muhezanguni akwiye kwibuka ko nta Munyarwanda witaye ku manjwe ye ndetse n’inzozi ze zidashinga, kuko Abanyarwanda batari ku rwego rwo kuyoborwa n’umusazi.
Mukobwajana Linda

