Site icon MY250TV

Gusara ni ugushishikara: “Padiri” Nahimana noneho yatanze amapeti ya baringa ku “ngabo” ze zifite ibirindiro kuri Zoom!

Nahimana Thomas yongeye kugaragaza ukwikirigita birenze urugero nyuma yo kwihangadagaza agatangaza ko azamuye mu ntera abo yita ko ari “abasirikare” be bafite ibirindiro ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by’umwihariko urwa Zoom.

Iyi kinamico Nahimana wirukanwe mu gipadiri kubera kwijandika mu byaha bitandukanye birimo icyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabikoze mu mpera z’icyumweru kirangiye aho yari agaragiwe kuri Zoom n’ingirwa-baminisitiri bo muri “guverinoma” ye ikorera mu cyuka.

Mu isoni nkeya Nahimana wiyita “perezida” w’iriya ngirwa-guverinoma yahaye ijambo umwe mu bo yita “minisiti” witwa Innocent Niringiyimana maze atangaza ko ngo azamuye mu ntera abo yise abasirikare biriya ngirwa-guverinoma.  

Mu mazina atandukanye yasomwe humvikanamo Kanyamibwa Jacques, interahamwe kabombo yahoze mu FAR, igisirikare cyashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho nyuma yo kwijandika muri iyi Jenoside ubu uyu mwicanyi ruharwa yihishe i Toulouse mu Bufaransa.

Ntawe byatangaje kumva Nahimana mu ikinamico ye avuga ko ahaye ipeti iriya nterehamwe kuko Nahimana nawe ubwe ni umwambari w’interahamwe aho adasiba guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo akaba aribyo bimutunze.

Nahimana utagira isoni kubera inda ye yamunaniye dore ko ari nayo ahanini yamwirukanishije mu gipadiri, umwaka ushize yigeze gutangaza ko yasohoye urwandiko rw’inzira (Passport) ngo ku “banyarwanda bari mu buhungiro” maze injiji zirirwa zimukurikiye buhumyu si ukuyigura karahava amafaranga ayakubita umufuka!

Uyu mutekamitwe wirirwa ku mizindaro ya YouTube kandi yigeze ubwe kwivugira mu mwaka wa 2021 ko nurangira Perezida Kagame akiri ku butegetsi azahita ava kuri YouTube kuko azaba yarabeshye Abanyarwanda, gusa nyuma y’uko avuze ibyo imyaka 2 irihiritse kandi aracyigaragura ku mbuga nkoranyambaga.

Ku rundi ruhande, mu mpera z’umwaka ushize Nahimana yumvikanye yikomanga mu gatuza avuga ko ashaka “batayo y’abantu 1000” bazafata indege bakaza mu Rwanda guhungabanya amatora y’umukuru w’igihugu.

Si ibyo gusa kandi icyo gihe uyu Nahimana yumvikanye yiyita ko ari “umusazi” ndetse n’iyo batayo asaba kuza kumena amaraso mu Rwanda bityo ko n’abagize iriya “batayo” ye bagomba kuba bafite ibisazi nk’ibye.

Ibi byose Nahimana aba akora nawe arabizi ko bigize ibyaha, gusa abikora agamije gukama amafaranga yo kubaho injiji zimukurikira buhumyi.

Nahimana yibwira ko aho yihishe hatagerwa ariko umunsi Abafaransa bamuteruye bakamwohereza mu Rwanda ibye bizasobanuka.

Mugenzi Félix

Exit mobile version