Site icon MY250TV

“Padiri” Nahimana mu guterekera abazimu ba Mbonyumutwa, Kayibanda na Kinani!

Nahimana Thomas wirukanwe mu gipadiri agahita ayoboka inzira yo kubiba amacakubiri mu Banyarwanda, noneho yumvikanye ashimagiza abacurabwenge ba politike y’ivanguramoko yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuhezanguni Nahimana wari ku muzindaro we wa YouTube ashagawe n’interahamwe n’abajenosideri bamufata nka “perezida” ubuyabora mu ngirwa-guverinoma ikorera kuri Zoom, yatagatifuzaga abarimo Mbonyumutwa Dominiko, Kayibanda Gregoire ndetse na Habyarimana Juvenal “Kinani”.

Mu bugome asanganywe, Nahimana yihandagaje avuga ko “demokarasi” abo bicanyi baharaniye mu cyiswe Kamarampaka mu 1961, ngo yasenywe n’umuryango FPR-Inkotanyi!

Ayo magambo akaba ashimangira uburyo Nahimana yiyemeje kuvundereza uburozi mu Banyarwanda, kubera ko FPR ahubwo yubatse igihugu n’Abanyarwanda bari barasenywe bikomeye n’amacakubiri n’ivangura byabibwe n’abo uyu muhezanguni atagatifuza.

Umuhezanguni Nahimana Thomas akwiye kuzirikana ko ubu Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa ko inkingi ikomeye bubakiyeho uru Rwanda rusendereye amahoro no kubana ntawishisha undi ari ubumwe bwabo.

Ubu bumwe, Abanyarwanda bazi ko babukesha imiyoborere myiza irangajwe imbere n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, bityo rero kwishuka ko hari umunyarwanda wayobywa n’ibinyoma bye ni ukwikirigita agaseka.  

Ndayambaje Marc

Exit mobile version