Abagore Nahimana Thomas wirukanwe mu gipadiri ari gusambanya muri iyi minsi bagaragaye ku muzindaro we wa YouTube bajora ubumwe bw’Abanyarwanda ari nako bashinja FPR-Inkotanyi ibyaha bisanzwe ubundi bikorwa n’umusambane wabo Nahimana.
Abo ni uwitwa Habiyambere Liliose n’uwitwa Bucumi Odette, kuri uyu wa 18 Gashyantare 2026, mu magambo bigaragara Nahimana yabategetse kuvuga, bagaragaye umwe atera undi akicyiriza bavuga ko FPR-Inkotanyi “yatumye Abanyarwandabacikamo ibice”.
Aho kuvuga ukuntu ubu nta Munyarwanda ukizira ko ari ubwoko runaka, aba bahezanguni bafataga ibyo sebuja Nahimana yirirwamo byo gucamo ibice Abanyarwanda n’ibyo Leta yakoze Jenoside yakoraga byo gushyira imbere iturufu y’ubwoko maze bakabeshya ko ari yo mibanire iranga Abanyarwanda uyu munsi.
Ni mu gihe nyamara ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu (MINUBUMWE) bugaragaza ko mu mwaka wa 2025 ibipimo by’ubumwe bw’Abanyarwanda byari bigeze ku ijanisha rya 90.8% – ibintu n’Abanyarwanda ubwabo bemeza.
Soma kandi: “Padiri” Nahimana mu guterekera abazimu ba Mbonyumutwa, Kayibanda na Kinani!
Umuhezanguni Nahimana n’abiyemeje kumuhobagirira inyuma, bakwiye kumenya ko buri munyarwanda yakuye amasomo akomeye mu mateka y’u Rwanda; politiki ziryanisha Abanyarwanda zikabageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ntaho ziteze kongera kumenyera.
Ubu Abanyarwanda banyuzwe n’imiyoborere myiza ya Perezida Kagame wubatse ubumwe bwabo ku buryo butajegajega.
Ndayambaje Marc

