Abakoresha imbugankoranyambaga bakomeje guha urw’amenyo abiyita abaminisitiri bo mu ngirwa-guverinoma ikorera mu cyuka y’igisambo akaba n’umuhezanguni Nahimana Thomas nyuma y’uko bifashe bagakora icyo bise “imyigaragambyo” ngo igamije “gushishakariza Abanyarwanga kwanga ubuyobozi bwabo”.
Abo basaza n’abakecuru basaziye mu matiku n’urwango rushingiye ku ivanguramoko iyo myigaragambyo yabo idashinga bayikoreye ku rubuga rwa ‘Zoom’, ikintu cyatumye ababakurikira babaseka kakahava!
Mu binyoma bakwirakwije muri iyo ngirwa-myigaragambyo bavuze ko “abanyarwanda bagiye kwicwa n’inzara n’ubukene bukomeye” ko kandi “bakomeje gukandamizwa na Leta y’u Rwanda bityo bakwiye guhaguruka bakamagana Leta yabo”.
Iyo ni ingeso mbi aba banzi b’u Rwanda bahoramo yo gukwirakwiza ibinyoma bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi bitoreye ngo bakunde babereke ko ntacyo bubamariye kandi mu by’ukuri bihari byinshi.
Aba bahezanguni ntushobora kubumva bavuga ko mu myaka 31 ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi bwashyize imbere icyakwihutisha iterambere ry’umuturage, aho bwashyizeho gahunda nyinshi zitandukanye zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kuzamura ubukungu bwabo.
Ahubwo bo kubera ishyari n’umujinya bwaho u Rwanda rugeze nyuma y’uko basize barusenye mu 1994, bahora bahimba ibinyoma, bashakira ibibazo aho bitari gusa kugeza nanubu byose byabapfiriye ubusa kubera ko nta munyarwanda n’umwe wita ku mateshwa yabo.
Abo “baminisitiri” bo mu cyuka kandi ntibahwema kugaragaza ko imitwe yabo n’ibitekerezo bitakijyanye n’iterambere u Rwanda rugezemo ndetse n’Isi yose.
Usanga n’icyitwa ibitekerezo ngo baba batanga byakubaka u Rwanda babisanisha n’u Rwanda rwa mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi kandi buri wese uzi ubwenge azi uko urwo Rwanda rwari rumeze, rwari rubi bitavugwa.
Soma kandi: “Padiri” Nahimana yongeye abandi basazi muri cya kiryabarezi cye ngo ni “guverinoma”!
Iyi ngirwa-guverinoma iyoborwa na Nahimana kugira ngo ibeho ibone udufaranga biyisaba gucuruza inkuru z’impuha ku buyobozi bukuru bw’u Rwanda babusebya, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugumura Abanyarwanda ndetse n’ibindi byinshi.
Izi mburamukoro zigize iyo guverinoma y’igicupuri bakwiye kumenya ko Abanyarwanda bazi neza aho igihugu cyabo cyavuye n’aho kigeze n’ibyakozwe ngo babe babayeho mu mudendezo bitaweho.
Ni yo mpamvu Abanyarwanda bazakomeza kubera igihugu cyabo inyangamugayo batitaye ku bashaka kubangisha ubuyobozi bwabo nk’izo nterahamwe n’ibigarasha.
Mukobwajana Linda

