Site icon MY250TV

Nyuma ya “pasiporo” z’ibicupuri “Padiri” Nahimana yadukanye ubundi bwambuzi bushukana

Ingirwa-guverinoma ikorera mu cyuka iyoborwa n’umuhezanguni Nahimana Thomas wirukanwe mu gipadiri kubera amacakubiri, yongeye kugaragara mu bwambuzi bushukana bugambiriye kwiba abantu amafaranga Nahimana n’abambari be bita ko ari ayo kubasha “gukuraho ubuyobozi” mu Rwanda.


Muri ubwo butubuzi Nahimana n’abambari be basaba abantu kugura amakarita bita ko ari ay’ubunyamuryango b’ikiryabarezi gishya uyu muhezanguni aherutse gushinga acyita “ihuriro rya Opozisiyo Nyarwanda – ROC” cyigizwe n’abo yita “abanyapolitiki ba opozisiyo bagera ku 100”.


Imwe muri ayo makarita umutekamutwe Nahimana ibiciro birimo ama-euro 1000, ama-euro 300 n’ama-euro 50.


Soma kandi: “Padiri” Nahimana mu bundi butekamutwe bugamije gucucura interahamwe zimwiruka inyuma buhumyi!


Si ubwa mbere Nahimana yaba atekeye umutwe Interahamwe dore ko ari zo ahora arindagiza agamije kwibonera icyo gushyira ku mu munwa!


Nk’urugero mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mwaka wa 2017 mu Rwanda, Nahimana yari yabeshye ko azaza kwiyamamaza maze izi ndingagizi zikusanya amamiliyoni yo kumushyigikira ubundi amaze kuyakira ntiyirirwa aza, ahitamo kuyishimishamo mu ndaya n’inzoga.


Ni mu gihe kandi mu minsi yatambutse Nahimana wokamwe n’amacakubiri yari amaze iminsi acuruza mu nterahamwe n’abandi bantu bataye umutwe pasiporo (passports) zishamikiye kuri iriya ngirwa-guverinoma ye idafite ahantu na hamwe izwi kuri iyi Si.


Abaguze izo pasiporo bisanze bafungiwe mu bihugu bitandukanye aho bakurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano, muri abo harimo Fidele Gakire wahoze ari umunyamakuru mu Rwanda ariko aza guhinduka ikigarasha, magingo aya abarizwa mu Igororero rya Nyarugenge.


Mu gihe gikwiriye Nahimana azisanga imbere y’ubutabera bw’u Rwanda maze aryozwe ibyaha adasiba kwivurugutamo yihishe mu mutaka wo kwiyita “umunyapolitike”.


Ndayambaje Marc

Exit mobile version