Uwitwa Ramadhani Mupenda uzwi nka Bad Rama akaba nyiramubande w’interahamwe n’ibigarasha byihishe hirya no hino ku Isi, akomeje kuba iciro ry’imigani nyuma y’uko yiteretse agasabiriza umuhisi n’umugenzi amafaranga yita ko agamije kumufasha gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda ariko agakama ikimasa.
Umuhezanguni Mupenda umaze iminsi abandabunda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho yabereye imbata y’ibiyobyabwenge maze interahamwe n’ibigarasha bakamufatirana muri izo ntege nke bamugira igikoresho cyabo, yasabaga amafaranga agera kuri Miliyari y’Amanyarwanda ariko nta n’urupfusha yiboneye.
Ahubwo Abanyarwanda ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye bamuhaye urw’amenyo bamwibutsa ko nta kibazo bafitanye n’ubuyobozi bwabo we n’abamukoresha barota gukuraho.
Ibi byabaye nyuma y’uko mu ntangiriro z’uyu mwaka ingirwa-guverinoma ikorera mu cyuka iyoborwa n’umuhezanguni Nahimana Thomas wirukanwe mu gipadiri kubera amacakubiri, na yo yari yagaragaye mu bwambuzi bushukana bugambiriye kwiba abantu amafaranga Nahimana n’abambari be bita ko ari ayo kubasha “gukuraho ubuyobozi” mu Rwanda.
Muri ubwo butubuzi Nahimana n’abambari be basaba abantu kugura amakarita bita ko ari ay’ubunyamuryango b’ikiryabarezi gishya uyu munyabyaha yashinze acyita “ihuriro rya Opozisiyo Nyarwanda – ROC” cyigizwe n’abo yita “abanyapolitiki ba opozisiyo bagera ku 100”.
Soma kandi: Nyuma ya “pasiporo” z’ibicupuri “Padiri” Nahimana yadukanye ubundi bwambuzi bushukana
Ayo makarita umutekamutwe Nahimana yari yayahaye ibiciro birimo icy’ama-euro 1000, ama-euro 300 n’ama-euro 50. Ni nyuma kandi y’uko Nahimana yari yari amaze iminsi acuruza ku ndindagire zimukurikira buhumyi ‘pasiporo’ z’ibicupuri bituma bamwe bisanga muri gereza bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impampuro mpimbano.
Ni mu gihe ku rundi ruhande, Kayuma Nyamwasa uri mu bashinze umutwe w’iterabwoba wa RNC akanuwebera umuyobozi igihe kirekire nawe yigeze kujya yaka imisanzu abamukurikiye buhumyi birangira ayo amafaranga yose ayakubise ku mufuka we maze ayaguramo amakamyo n’imodoka zihenze zo kwinezeza.
Ibyo byatumye uwo mutwe ucikamo ibice bamwe mu bo bafatanyaga gutegeka bashing indi mitwe yirirwa icyocyorana na RNC.
Muhumuke…!
Abanyarwanda nk’uko bakunze kubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga, nta we ukwiye kugwa mu mutego w’aba banyabyaha ruharwa biyita “opozisiyo”, dore ko ibyo bakora byose babikoreshwa n’amaco y’inda.
Buri Munyarwanda koko wumva hari uburyo yatanga umusanzu mu kubaka igihugu hari inzira nyinshi yakoresha dore ko no mu Rwanda hari amashyaka yemewe ya opozisiyo ari muri guverinoma ndetse no mu nteko ishinga amategeko aho aya mashyaka atanga ibitekerezo kuri gahunda na politiki bya Leta kandi bigatanga umusaruro.
Ni muri urwo rwego Abanyarwanda bakwiye gukanguka ntibacucurwe utwabo na ba Bad Rama, “Padiri” Nahimana, Kayumba Nyamwasa n’abandi banyabyaha ruharwa biyambika uruhu rw’intama kandi ari ibirura.
Mbere yo gutiza amatwi izi nyangabirama umuntu aba akwiye kwibaza impinduka zizazanwa n’aba banyabyaha badashobora gukandagiza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda aho basakuriza gusa ku mbuga nkoranyambaga. Ese igihugu bazagifatira kuri YouTube, X cyangwa Facebook?
U Rwanda ruyobowe n’umuryango FPR-Inkotanyi ruratekanye kandi rurarinzwe mu buryo bwose bushoboka, n’abiyita ko barurwanya nabo barabizi neza ko baba barota ku manywa y’ihangu. Ibi bikaba bishimangira impamvu ntawe ukwiye gutekerwa imitqw yakwa amafaranga yo kururwanya.
Gakayire Fred & Rukundo Mayira Derrick

