Ku mbuga nkoranyambaga abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’interahamwe n’ibigarasha bakomeje kugoreka ukuri kuri mu kuba u Rwanda rwarahisemo kujyana u Bwongereza mu nkiko nyuma y’uko bunaniwe kubahiriza ibikubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye ajyanye n’ubufatanye mu kwakira impunzi n’abimukira.
Izi nyangabirama zihuza icyemezo u Rwanda rwafashe n’ibihano Amerika iherutse gufatira bamwe mu bayobozi b’ingabo z’u Rwanda, ibintu bidahura cyane ko bibaye ari ukuri u Rwanda rwakabaye rwaragiranye ikibazo ahubwo na Amerika ubwayo.
Icyo izi nyangabirama zirengagiza ni uko ari urubanza rushingiye ku masezerano u Rwanda rwasinyanye n’u Bwongereza bwarangiza ntibuyubahirize bukarenga nkana ku mategeko mpuzamahanga agenga bene ayo masezerano.
Kuba u Rwanda rwari rwiyemeje kwakira impunzi n’abimukira bo mu bwongereza bijyanye na politiki yarwo isanzweho kandi imaze igihe kirekire yo kurengera ubuzima bw’abari mu kaga bikajyana no kubafasha mu mibereho n’iterambere ry’ubukungu.
Soma kandi: Abahuza “amafaranga” no kuba u Rwanda rwarajyanye u Bwongereza mu rukiko bari kuyobya abantu
Mu mwaka w’2024 ubwo mu Bwongereza hajyagaho guverinoma nshya, yasheshe ayo masezerano ariko iyasesa yirengagije ingingo z’ingenzi zijyanye nayo, ndetse yanga kwishyura u Rwanda amwe mu mafaranga yagenwaga n’ayo masezerano
Kubw’ibyo rero u Rwanda, nk’igihugu kigendera ku mategeko kandi kiyubahiriza, ntirwari guterera iyo ngo birangirire aho kuko bihabanye n’amategeko mpuzamahanga, kuri ubu nyuma yuko inzira ya dipolomasi inaniranye, ubu urubanza rukaba rubera mu Rukiko Nkemurampaka rubarizwa mu mujyi wa Hague.
Mu mvugo yoroshye dore icyo u Rwanda rusaba u Bwongereza: u Rwanda mwasinyanye amasezerano, mubyungukiramo mu bya politiki, murusaba kwitegura ndetse birakorwa ariko ntimwava mu masezerano uko mwiboneye, ngo mwirengagize ingingo ziyagize.
Mu bigaragara, u Rwanda rwari rwarashoye amafaranga menshi mu myiteguro yo kwakira abimukira harimo kubaka amacumbi, kubaka inzego z’ubuyobozi ndetse n’ibintu nkenerwa mu kubakira. Igihe u Bwngereza butangaza ko busheshe ayo masezerano, iri shoramari ntiryavuyeho kuko ibikorwa remezo byo byari byaramaze kubakwa.
Ibi bikaba bisobanuye ko niba ibihugu bibiri bisinye amasezerano, kimwe muri byo kigashora amafaranga gishingiye ku bikubiye muri ayo masezerano bivuze ko ikindi gihugu kidashobora gusesa amasezerano uko cyishakiye, si ko ubundi bikwiye kugenda.
Ndayambaje Marc

