Mu gihe Leta ebyiri zinjiye mu masezerano y’ubufatanye buri ruhande ruba rugomba gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje mu bwubahane, ni yo mpamvu u Rwanda rwiyemeje kujyana u Bwongereza mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubuhuza rukorera mu Buholandi.
U Rwanda rwareze u Bwongereza ku bwo kutubahiriza ingingo zikubiye mu masezerano ibihugu byombi byasinyanye ku bijyanye no kwakira impunzi n’abimukira, urubanza rwatangiye kuburanishwa kuri uyu wa 18 Werurwe 2026.
Gusa ku mizindaro ya YouTube, Interahamwe n’ibigarasha birirwa babundabunda mu mahanga bongeye kumvikana bakwiza ibinyoma kuri uru rubanza bavuga ko impamvu u Rwanda rwatanze ikirego ari uko muri ariya masezerano “harimo amafranga kandi ariyo ruhora rushyize imbere”.
Gusa mu kuvuga ayo mangambure izo nyangabirama zirengagiza ko amafaranga u Bwongereza bwari kwishyura muri iyo gahunda, atari zo nshingano zonyine bwari bufite, ahubwo ko hari n’izindi zirimo izikubiye mu ngingo ya 19 y’amasezerano aho bwari gufasha kubona aho kuba impunzi ziri mu Rwanda zibabaye kurusha izindi.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel akaba ari nawe uburanira u Rwanda, yabwiye urukiko ati: “Muri Werurwe 2025 u Rwanda rwatumiye Komisiyo ihuriweho n’abahagarariye u Rwanda n’u Bwongereza mu kurangiza ibyerekeye no kubona icumbi ku mpunzi muri icyo gihugu ariko cyananiwe kuzuza neza inshingano zacyo.”
Yeretse Urukiko ko nk’uko ruzabibona, u Bwongereza nta kindi bwavugaga uretse umugambi wabwo wo gusesa amasezerano bityo ko nta zindi nshingano bwashoboye kuzuza bijyanye n’ibyo bwasabwaga.
U Rwanda rugaragaza ko rushaka indishyi nto cyane ingana na 10% by’ingengo y’imari ya UNCHR ku Rwanda nabwo ku mwaka umwe gusa no kuba u Bwongereza bwasaba imbabazi ku kwica nkana amasezerano no kutubahiriza inshingano zabwo.
Icyo inyangabirama ziri kugoreka iby’uru rubanza zikwiye kumenya ni uko u Rwanda ari igihugu ubu gifite ubukungu butajegajega kandi burushaho kwiyongera umwaka ku wundi, ntabwo kubaho kwarwo kugenwa n’ikindi gihugu ahubwo rurigize.
Ibyo izi nterahamwe n’ibigarasha barimo ni uguta umwanya n’ubujiji bwo kutamenya icyo amategeko avuga.
Mukobwajana Linda

