Interahamwe n’abajenosideri batorokeye ubutabera bw’u Rwanda hirya no hino ku Isi bari mu bukangurambaga bugamije gukamura amafaranga mu babakurikira buhumyi.
Ni amafaranga izi nyangabirama zita ko ari “inkunga” izahabwa imwe mu miryango ifite abayo bafungiye muri gereza zo mu Rwanda.
Ubu bukangurambaga buyobowe na Jean Claude Mulindahabi, interahamwe kabombo izwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gahakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko yanayigizemo uruhare.
Gusa ibi interahamwe zirimo ni ubwambuzi bushukana cyane ko atari ubwa mbere zibikoze maze amafaranga abonetse zikayirira.
Urugero rwa hafi ni igihe Karasira Aimable, umugabo izi nyangabirama zogeje mu bwonko yirukanwaga mu kazi yakoraga mbere y’uko interahamwe n’ibigarasha bamugusha mu byaha byo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma yo kwirukanwa kwa Karasira, interahamwe zihutiye kumukusanyiriza amafaranga, gusa yahishuriye itangazamakuru ko mu bihumbi birenga umunani by’amadorali ya Amerika yari yakusanyirijwe nta n’urupfusha yahawemo.
Iyi turufu yo gukusanya amafaranga ni yo interahamwe n’ibigarasha bakoresha iyo bashaka kwibonera amaramuko cyane ko basanzwe babayeho ubuzima bw’amaburakindi mu miheno itandukanye bihishamo.
Karasira Aimable, Yvone Idamange Iryamugwiza, Niyonsenga Dieudonné “Cyuma Hassan”, na Nsengimana Theonetse bari mu bo interahamwe n’ibigarasha bagira ibikoresho mu bwambuzi bushukaa nyuma yo kubashora mu byaha bitandukanye byatumye bisanga bagoganye n’amategeko.
Mulindahabi n’izindi Interahamwe bakwiye kumenya ko kungukira ku bandi bitwaje ikinyoma bitazagira icyo bibagezaho.
Ellen Kampire

