Site icon MY250TV

Interahamwe Kabombo Basabose ntiteze kugirwa umwere no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu Rwanda nubwo habaye Jenoside imwe ariyo Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rubanza ruregwamo interahamwe kabombo Seraphin Twahirwa ‘Cyihebe’ na Pierre Basabose bakomeje kugaragaza ko baticuza ibyaha ndengakamwere bakoze kuko bageze aho bashinyagura bavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside enye.

Nk’urugero mu iburanisha ryabaye ku wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2023, Jean Flamme, umunyamategeko wa Pierre Basabose wamunzwe n’ingengabitekerezo ya MRND, yarihandagaje avuga ko uwo yunganira ari umwere ngo kuko “mu Rwanda habaye Jenoside enye kandi nazo zateguwe zikanashyirwa mu bikorwa n’Inkotanyi.’’

Ibi ariko ni agashinyaguro karenze kuko kuba mu Rwanda harabaye Jenoside yakorewe Abatutsi gusa kandi igategurwa ndetse igashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Habyarimana ‘Kinani’ bidashidikanywaho ndetse n’umuryango mpuzamahanga ubizi neza.

Kuva ikiswe ‘ubwigenge’ cyaboneka mu Rwanda, guverinoma z’igitugu uko zasimburanye zagiye ziherererekanya umugambi mubisha wo gutsemba Abatutsi. Ibi byatumye Abatutsi bicwa urusorongo ndetse baranameneshwa ndetse ibyabo birasahurwa biranatwikwa.

Hashinzwe umutwe w’interahamwe wahawe imyitozo ndetse unahabwa ibikoresho byo gutsemba Abatutsi muri 1994. Izi nterahamwe zahawe amategeko n’abayobozi bazo barimo n’umunyagitugu Habyarimana ko bagomba gutsemba Abatutsi “ku buryo abazavuka nyuma bakajya babaza uko Umututsi yasaga.”

Interahamwe zafashwaga na radiyo rutwitsi ya RTLM yacishagaho amagambo yuzuye urwango ndetse ashishikariza Abahutu byumwihariko interahamwe gukomeza guhiga Abatutsi ndetse bakabica. Iyi RTLM Basabose yari ayifitemo imigabane ndetse akajya ahemba umunyamakuru wakanguriye Abahutu kwica Abatutsi kurenza abandi banyamakuru.

Mu bihe bitandukanye hakozwe urutonde rw’amazina y’Abatutsi ndetse naho batuye kugirango bicwe. Mbere gato y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira habanjwe gukorwa urutende yariho amazina y’Abatutsi. Ibi byatumye interahamwe zaricaga abantu ndetse zikajya kugenzura usigaye batishe cyangwa kureba aho kanaka atuye agahita yicwa.

Umuryango w’Abibumbye wemeje ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi ntayindi yabaye ndetse iranibukwa kuya 7 Mata buri mwaka. Nta hantu na hamwe mu mateka hari ko mu Rwanda habaye Jenoside itari iyakorewe Abatutsi ndetse yanateguwe igashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bwariho.

Abagize uruhare muri Jenoside bakunze kugaragarwaho no kuyihakana bagamije guhishira ibyaha ndengakamere bakoze, nyamara hari ibimenyetso simusiga birenze ibikenewe bibashinja.

Izi nterahamwe kabombo zikwiye kumenya ko gupfobya Jenoside bidateze kubagira abare ku byaha ndengakamere bakoze.

Muvunyi Balthazar

Exit mobile version