Ku mbuga nkoranyambaga, Interahamwe n’abambari bazo basizoye mu mugambi wabo mubisha wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bahimba ko mu Rwanda habayeho indi “jenoside” bita ko “yakorewe abahutu”.
Izi nterahamwe n’abambari bazo benshi bahunze ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagizemo uruhare, aho biyemeje gupfobya jenoside, no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi.
Izi mburamukoro iyo zivuga ko hari indi “jenoside” yabayeho mu Rwanda ziba zigamije gusibanganya amateka y’ibyaha zakoze ari nako zishinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gusa izi nyangabirama ntizishobora gusibanganya ukuri guhari ko FPR Inkotanyi yagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ihitamo kutihorera ngo bice abo bahutu bavuga, ahubwo yo yahisemo guhuriza hamwe Abanyarwanda hagamijwe kubaka igihugu.
Wakwibaza uti izo nterahamwe jenoside zivuga yakozwe ryari? Aba bakwiye kwibuka ko iyo jenoside itabaye kuko nta na rimwe ubwoko bw’Abahutu bwigeze buhigwa bukware mu ntumbero yo kugira ngo bwicwe bushireho.
Izi mburamukoro zikwiye kwibuka kandi ko kugirango Jenoside yitwe Jenoside hari ibigenderwaho n’umuryango w’Ababibumbye. Mu mateka y’Isi ntaho wasanga icyo bita “jenoside yakorewe abahutu” kandi impamvu nuko ntayigeze iba.
Mu Rwanda habaye Jenoside imwe ariyo yakorewe Abatutsi: Bahizwe mu byiciro, hashyirwa ho uburyo bwo kubasha kubamenya haba mu ndangamuntu cyangwa se nuko bagaragara ku mubiri, ubundi baricwa bazira uko bavutse. Ibyo byose byakozwe n’izo nterahamwe ziri gusakuza zirengagiza ko amateka y’ukuri ahari.
Imvugo ya Jenoside yakorewe Abahutu ikoreshwa n’abafite ikimwaro cy’abakoze amarorerwa mu Rwanda. Kugoreka amateka ntabwo bizigera bikuraho ko habaye Jenoside imwe ariyo yakorewe Abatutsi.
Bararuhira ubusa!
Linda Mukowajana

