Site icon MY250TV

Abaririmba “jenoside” itarabayeho mu Rwanda muravomera mu rutete!

Ku mbuga nkoranyambaga, interahamwe n’abambari bazo bakomeje gukwiza ibitabapfu mu mugambi wabo mubisha wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bahimba ko mu Rwanda habaye indi “jenoside”.

Ababunza icyo kinyoma ni abahunze ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagizemo uruhare, none ubu bakaba bariyemeje kuyipfobya no kuyobya Abanyarwanda ngo babangishe ubuyobozi bitoreye.

Kuvuga ko hari “jenoside yakorewe Abahutu” ni ibinyoma bidafite ishingiro. Mu mwaka wa 1994 ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, nta Munyarwanda wigeze ahigwa bukware cyangwa ngo yicwe kubera ko ari uwo mu bwoko bw’Abahutu, ahubwo Abanyarwanda bahigwaga ngo bicwe ni abo mu bwoko bw’Abatutsi gusa.

Kwicwa kwabo kwateguwe igihe kirekire, batangira kumeneshwa ndetse n’ibindi bikorwa by’iyicarubozo byinshi ngo barimburwe burundu. Mu babikoze harimo izo nterahamwe zirirwa zicurika amateka zigamije gupfobya no guhakana Jenoside zo ubwazo zakoreye abatutsi ndetse ngo zinikureho ikimwaro.

Mu busanzwe kugirango Jenoside yitwe Jenoside hari ibigenderwaho n’umuryango w’Ababibumbye. Mu mateka y’Isi ntaho wasanga icyo gicupuri cyabo bita “jenoside yakorewe abahutu” kandi impamvu n’imwe nuko ntayigeze iba.

Ikindi kandi izi nyangabirama iyo zivuga icyo gicupuri cya “jenoside” ziba zigamije guhishira ibyaha no kugabanya ubukana bwa Jenoside zakoreye Abatutsi mu myaka 31 ishize.

Mu Rwanda habaye Jenoside imwe ariyo yakorewe Abatutsi: Bahizwe mu byiciro, hashyirwa ho uburyo bwo kubasha kubamenya haba mu ndangamuntu cyangwa se nuko bagaragara ku mubiri, ubundi baricwa bazira uko bavutse.

Ibyo byose byakozwe n’izo nterahamwe ziri gusakuza zirengagiza ko amateka y’ukuri ahari.

Izi nterahamwe n’abambari bazo bagamije kuyagoreka ngo bahakane Jenoside yakorewe Abatutsi barivuna cyane kubera ko ukuri kurahari kandi kuzwi n’Isi yose.

Ikindi kandi ni uko bakwiye kumenya ko uhimba ingirwa Jenoside itarabayeho bidateze gusibanganya ibimenyetso by’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside izo nterahamwe zakoreye Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version