Site icon MY250TV

Inkomamashyi za RNC zigeze i Gitega nyuma yo kwihoma kuri Tshisekedi ariko bigahomoka !

Abambari mbarwa umutwe w’iterabwoba wa RNC usigaranye bari kugaragaza ko bateze amakiriro kuri Perezida w’u Burundi nyuma y’uko nawe yihandagaje akavuga ko yifuza kubona ubuyobozi bwa Perezida Kagame buvaho.

Ni ibintu ibigarasha bya RNC biri kuvuga nyuma y’iminsi yari ishize biramya Perezida Tshisekedi kuva ubwo nawe avuze ko ashaka « kuvana ku butegetsi Perezida Kagame » – gusa ukwihoma kuri Tshisekedi kw’ibi bigarasha nta cyo byigeze bitanga.

Abamotsi ba RNC barangajwe imbere na Serge Ndayizeye ndetse na Francois Mutuyeyezu nibo kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2024 bumvikanye mu rusaku nk’urw’isandi bacinya inkoro kuri Perezida w’u Burundi aho ku bwabo bishuka ko imigambi mibisha yabo yapfubanye k’u Rwanda uwo mutegetsi ari we uzayibakorera.

Umunyarwanda yabivuze neza ko « uhitwa adafata uruka »,  Ndayishimye RNC yishingikirije nawe ari ho atari ho kuko kuyobora igihugu cye byamunaniye, icyo ashyize imbere akaba ari uguhaza inda ye – uyu rero siwe imburamumaro za RNC zikwiye kurambirizaho.

Ibyo RNC yikora byose ni ukuvomera mu kiva kuko umutekano w’u Rwanda urinzwe neza.

Biraro Ernest

Exit mobile version