Bwana André D. Carson, umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, yatanze igitekerezo cy’umushinga w’itegeko utanga umucyo ku bwicanyi ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje gukorera abaturage b’abatutsi babarizwa mu Ntara za Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru.
Uko bucyeye n’uko bwije abatutsi muri Congo babaho batizeye ko bucya ubuzima bugakomeza kuko bicwa urw’agashinyaguro, bamwe bagatemagurwa, bakicwa mu by’ukuri bazira gusa uko basa kubera ko abakoloni bemeje ko abasa batyo ari abo mu bwoko bw’abitwa “Hamitic” cyangwa se aba “Nilotic”.
Mu by’ukuri, inteko ishinga amategeko ya Amerika ikwiye kwemeza umushinga w’itegeko watanzwe na André D. Carson kugira abayobozi ba Congo baryozwe uruhare rwabo mu bwicanyi bukorerwa abatutsi, baba abayobozi b’igisirikare, abanyepolitiki kuko ni bo batiza umurindi ubwo bwicanyi.
Soma kandi: Impuruza ku Batutsi bo muri Congo bakomeje kwicwa umusubirizo n’ubutegetsi bwa Tshisekedi
Inteko ishinga amategeko ya Amerika si yo yamaganye ubu bwicanyi bwa mbere kuko na Alice Wairimu Nderitu, umujyanama wihariye mu muryango w’abibumbye ushinzwe gukumira jenoside yaburiye Congo agaragaza ko imbwirwaruhame zihembera jenoside ziri gufata indi ntera muri icyo gihugu.
Mu magambo yibutsa isi ko ibibera muri Congo bijya gusa neza n’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, yagize ati : “urugomo ruri kubera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo rukwiye guhwitura abantu bakabona ko hari ibyago byinshi biganisha kuri jenoside nk’uko byabaye mu bihe byahise”.
Bijya gutangira, icya mbere hashyizwe ahagaragara ukuri kw’ibibera muri Congo, aho umudepite w’umunyamerika yagaragazaga ko ubutegetsi bwa Tshisekedi buri gukora ubwicanyi bwibasira Abanye-Congo b’abatutsi, ibi bikaba bikorwa mu mugambi Tshisekedi afatanyijemo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Icyizere gihari ni uko inteko ishinga amategeko ya leta zunze ubumwe z’Amerika yiyemeje gukora ibishoboka byose igahagarika ubwo bwicanyi ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje gukora bwibasira Abatutsi.
Ndayambaje Marc

