Site icon MY250TV

Umutekano w’Abanyarwanda urindiwe ku butaka, mu mazi, no mu kirere – Guverinoma


Guverinoma y’u Rwanda irasaba Abanyarwanda gutuza no gukomeza imirimo yabo ya buri munsi nta nkomyi kuko umutekano wabo urinzwe neza.


Ni mu gihe ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo budasiba kwikomanga mu gatuza ko bwiteguye gushoza intambara ku Rwanda.


Mu kiganiro n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Mutarama 2023, umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain yagize ati: “Umutekano w’abaturage urindiwe ku butaka, mu mazi, urindiwe no mu kirere.”


Mukuralinda yavuze ko aho ibintu bigana bigaragara ko Congo yirengagiza nkana imitwe yubakiye ku ngengabitekerezo yo gutsemba Abanye-Congo b’abatutsi ikibanda kuri M23 gusa.


Ati: “Icyo bashyize imbere ni ukurwanya uwo mutwe wa M23 bakiyibagiza indi mitwe isaga 200 ihari, irwanya Abavuga ikinyarwanda, imitwe imwe yaje ivuga ko ije kubasubiza aho baturutse.”


Yakomeje avuga ko u Rwanda ruharanira ko amasezerano yo ku rwego rw’akarere yubahirizwa.
Ati: “Hasohowe itangazo kugirango ibyo bintu byibutswe ko bihari, byakorewe inama zitandukanye, hafatwa imyanzuro itandukanye yari yatangiye no gushyirwa mu bikorwa none uyu munsi hafatwa ibyemezo bitanashingiye ku nama z’imiryango yo mu karere.”


Soma kandi: Ubundi bushotoranyi: Abasirikare ba Congo bateye u Rwanda, umwe ahasiga ubuzima, babiri batabwa muri yombi!

Muri Mutarama 2024 igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko cyarashe umusirikare wa FARDC wavogereye ubutaka bw’u Rwanda, ndetse gita muri yombi abandi babiri bari kumwe. Abo basirikare ba Congo banafatanywe imbunda ndetse n’udushashi tw’urumogi.


Si cyo gitero gusa, hari n’ubundi bushotoranyi bwabaye mu ntangiriro z’umwaka wa 2023, aho indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda maze iraswaho.


Na none mu mwaka wa 2022 ingabo z’icyo gihugu (FARDC) zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR zirasa mu Rwanda ibisasu byo mu bwoko bwa “rockets” inshuro eshatu.


FARDC-FDLR kandi yashimuse abasirikare babiri b’u Rwanda basanzwe mu Rwanda ubwo bari ku burinzi, ni mu gihe kandi hari umusirikare nawe winjiye mu Rwanda maze arasa ku basivili n’inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda.


Amagambo gashozantambara ya Tshisekedi aho yibasiye Perezida Kagame mu mbwirwaruhame ni ikimenyetso kidashidikanywa cy’umugambi mubisha afite wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda nubwo adateze kuwugeraho.


Umutekano ndetse n’ubusugire by’u Rwanda byo ni ntakorwaho kandi urusaku rwa Tshisekedi ni nk’urwa ya ntare itontoma iziritse idateze kugira icyo igeraho.


Ndayambaje Marc

Exit mobile version