Site icon MY250TV

Wisunga umugabo mbwa mugahondanwa – Umuburo ku mperume za RNC

Inzerereri zibarirwa ku mitwe y’intoki zisigaye mu mutwe w’iterabwoba wa RNC mu bugome n’ubunyagasozi biziranga zikomeje kugeza ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ubutegetsi bwa Tshisekedi budasiba gukora mu Burasirazuba bwa Congo.


Umwe mu byihebe bya RNC, Mutuyemungu François, kuri uyu wa kane ku itariki ya 19 Werurwe 2026, yumvikanye ku muzindaro wa YouTube ashimagiza Tshisekedi ari nako abeshya abamukurikira buhumyi ko uwo mutegetsi “arwana n’u Rwanda kandi azarutsinda”.


Mu kuvuga ayo manjwe uyu muhezanguni yagiraga ngo yumvikanishe ko umugambi wo gutera u Rwanda FDLR ihuriyeho na Leta ya Congo ndetse n’abo mu dutsiko tw’abanzi b’u Rwanda uzagerwaho.


Gusa ibyo ni ukwishuka gukomeye kuko umutekano w’u Rwanda urindiwe ku butaka, mu kirere, mu mazi n’aho umwanzi uwo ari we wese atabona.


RNC, abambari n’abandi bahuriye ku ndoto zo guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda babifashijwemo na Tshisekedi uko byagenda kose bazajya bicuza uwo mugambi w’ubwiyahuzi, dore ko Tshisekedi bisunze nta cyo ari cyo bakaba ahubwo bazahirimana nawe.


Ndayambaje Marc

Exit mobile version