Kuri uyu wa mbere ku itariki ya 22 nzeli 2025, ku muzindaro rutwitsi w’umutwe w’ibyihebe wa RNC ukurikirwa n’abantu mbarwa hagaragaye amashusho yumvikanamo ibinyoma bigamije gukwirakwiza icengezamatwara ry’ibinyoma byo gutwerera u Rwanda ibibazo by’intambara Perezida Tshisekedi Felix yateje mu burasirazuba bwa Congo.
Mu kiganiro cyaranzwe no guteshaguzwa kuri uwo muzindaro rutwitsi, humvikanye amagambo agamije kubeshya amahanga ko intambara yo burasirazuba bwa Congo “yatewe n’u Rwanda”, ni mu gihe nyamaraukuri kw’iyo ntambara ari uko yatewe na Perezida Tshisekedi wica abaturage be by’umwihariko Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ubu igisirikare cye gifatanyije n’ihuriro rimushyigikiye ririmo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bahanganye n’umutwe w’Abanye-congo wa AFC/M23, uvuga ko ugomba kubohora igihugu cyabo kikava mu maboko y’ubutegetsi bubamariye ku icumu abaturage.
Kuba uyu mutwe w’ibyihebe wa RNC usanzwe uzwiho guhora wivuguruta mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ubu ukaba uhoza mu kanwa ibinyoma bidashinga, ntawe bikwiyegutungura kuko bazi neza ko Abanyarwanda batahuye imigambi yabo mibisha.
Abambari ba RNC bishuka ko ibinyoma byabo hari icyo byabafasha mu icengezamatwara ryabo ariko ni ukwibeshya gukomeye kuko ahubwo birushaho gutuma n’abatabazi babona ko ari abantu badashobotse.
Soma kandi: Umuzimu wa RNC wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga!
Ibyihebe mbarwa bisigaye mu mutwe wa RNC, bikwiye kumenya ko ibyo byananiwe imyaka yose bimaze bibuye mu mahanga ubu si bwo byabigeraho kuko nta muntu n’umwe wigeze ahirwa no kugirira nabi u Rwanda.
Ndayambaje Marc

