Site icon MY250TV

Umuzimu wa RNC wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga!

Nyuma y’imyaka iby’umutwe w’iterabwoba wa RNC birangiye aho abenshi bemeza ko wapfuye ndetse ugahambwa, bamwe mu bari abayobozi bawo bari kujijisha mu manjwe aterekeranye ngo berekane ko uyu mutwe ukiriho.

Nk’urugero, haherutse kugaragara itangazo riri mu mazi y’uyu mutwe ryasinyweho n’ikigarasha Emmanuel Hategekimana aho RNC yasabaga Umuryango Mpuzamahanga “gutunga itoroshi muri demokarasi yo mu Rwanda”.

Ibi ubwabyo bishimangira ubujiji n’ubuswa byasaritse abagitsimbaraye kuri RNC cyane ko bishuka ko uwo muryango mpuzamahanga bari kwikundishaho ari wo uyoboye u Rwanda!

Iryo ngirwatangazo ryabo, ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Nzeri 2025 aho ryari ryashyizweho umukono na nuko rikwirakwizwa hose n’abandi bamotsi b’uyu mutwe.

Muri iryo tangazo ridafite umutwe n’ikibuno, umutwe w’iterabwoba wa RNC
uvuga kandi ko wishimiye intambwe inteko nshingamategeko y’ubumwe bw’uburayi yafashe mu gushyigikira Ingabire Victoire Umuhoza ndetse n’ingirwaraporo za Loni zimaze iminsi zivuga ibinyoma ku Rwanda.

Uyu mutwe kuba wavuga ubwo busa ntibikwiye kugira uwo bitangaza kubera ko umaze igihe kirekire warazimye wabonye nta kindi wakora uretse gushakira izina ku Rwanda.

N’iyo mpamvu wirirwa uta igihe ushyigikira icyasebya u Rwanda cyose gusa uribeshya kuko nta jambo narimwe ufite ku Rwanda ndetse n’akarere k’ibiyaga bigari.

Uyu mutwe w’iterabwoba wa RNC kandi uba ushaka kwihoma ku Banyarwanda mu gihe Abanyarwanda bo b’ingeri zose uretse ababakurikira buhumyi bamaze kuwereka ko badateze kuwujya inyuma kuko utabifuriza icyiza ahubwo ari wo mwanzi wa mbere w’u Rwanda dore uhora wifuza kurusubiza inyuma no gusenya ibyiza rumaze kugeraho.

Umutwe w’iterabwoba wa RNC ukwiye kumenya ko gushakira izina ku Rwanda kandi warazimye ari uguta umwanya ndetse ko no guhora usiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda bidakuraho ko u Rwanda rutekanye.

Uyu mutwe ukwiye kumenya kandi ko Abanyarwanda banyuzwe n’ubuyobozi bitoreye batazigera baha amatwi amanjwe yawo.

Mukobwajana Linda‎

Exit mobile version