Site icon MY250TV

Gutera imitoma Abanyamerika no kubashyira utugambo ntabwo biteze kugira abere ibyihebe bya RNC!

Abakoresha imbuga nkoranyambaga basetse baratembagara nyuma y’aho umutwe w’iterabwoba wa RNC wifashe ugasohora inyandiko yuzuyemo amagambo agamije kwikundisha kuri Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ni inyandiko yasohotse kuri uyu wa 2 Ukuboza 2025 aho RNC ngo iba igira inama Perezida Trump y’uburyo amasezerano y’ubufatanye mu bukungu n’amahoro u Rwanda na Congo bazasinya kuri uyu wa 4 Ukuboza, “yabungabungwa”!

Gusa ibyo byose ni amaburakindi n’amaco y’inda cyane ko RNC izi neza ko isaha ku isaha ibyihebe byayo biri hirya no hino ku Isi by’umwihariko muri Amerika byakanirwa urubikwiye kubera ko icyo gihugu kitajya kihanganira iterabwoba ibi byihebe bikora.

Iyo nyandiko idafite epfo na ruguru, mu bihita bigaragarira buri wese RNC yayandikiwe na AI/ChatGPT izwi mu Kinyarwanda nk’ubwenge bw’ubukorano cyane ko abambari b’uyu mutwe w’iterabwoba bamaze guta ubwenge kubera ko imigambi mibisha yabo yose ku Rwanda idasiba kubapfubana.

Igitangaje ni uburyo iryo tangazo RNC yandikiwe na AI, ikihebe Ignace Rusagara wiyita “umuvugizi” w’uyu mutwe, yikomanze mu gatunza ko ari we waryanditse ndetse arisinyaho!

Ni itangazo aho RNC iba yigize nyoni nyinshi; ikigaragaza nk’ishishikajwe n’amahoro mu karere mu gihe nyamara iri nyuma y’ibiyahungabanya muri Congo aho ifite inyeshyamba, no mu Rwanda aho iri inyuma y’imfu z’Abanyarwanda barenga 10 yishe mu bitero bya za gerenade hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2014.

Abari ku ruhembe rwa RNC barimo ikihebe Kayumba Nyamwasa ndetse n’uyu Rusagara bakorana bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa RNC ugizwe ahanini n’interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku rundi ruhande, FDLR ni imwe mu ngingo z’ibanze zikubiye mu masezerano u Rwanda na Congo bazasinya, aho by’umwihariko Congo itegekwa gusenya uyu mutwe w’iterabwoba; ibintu bizagira ingaruka kuri ibi byihebe bya RNC.

Kwiterera mu mata nk’isazi kwa RNC yikundisha kuri Trump ngo iratanga inama zidashinga ntabwo biteze guhanagura ibyaha by’ubugome uyu mutwe wakoze mu karere kandi ugomba kuryozwa.

Soma kandi : Tshisekedi yasizoye mu kwiyegereza interahamwe n’ibigarasha, kuri iyi nshuro arikwikubanaho n’ikihebe Kayumba Nyamwasa!

Ayo RNC yigira yose ikwiye kumenya ko abayigize ntaho bazacira ukuboko kurekure kw’ubutabera kubashakisha ku byaha by’iterabwoba bakoreye mu mu Rwanda no mu karere muri rusange.

Ndayambaje Marc & Gakayire Fred

Exit mobile version