Abambari b’umutwe w’iterabwoba wa RNC bihishe i Burayi no muri Amerika bamaze iminsi bahanyanyaza bashaka kugumura urubyiruko rw’u Rwanda ngo barwangishe Perezida Kagame, ariko barishuka cyane kuko badashobora gusenya igihango kiri hagati ya Perezida n’urubyiruko.
Ibyo ibyihebe bya RNC bibikora bibinyujije ku mbuga nkoranyambaga nka X na YouTube, gusa mu bigaragarira buri wese ibi byihebe biba bicurangira abahetsi cyane ko urubyiruko ubwarwo rufata iya mbere mu kwamagana icengezamatwara ry’uyu mutwe w’iterabwoba.
Umusore wo mu Karere ka Bugesera wabonye ibyo abambari ba RNC bamazemo iminsi yabwiye MY250TV ati: “Abo muri RNC nta bwenge bagira, nta n’ubwo batekereza! Barashaka ko tuva kuri Perezida wacu mu gihe ahubwo twe twimwifuza by’iteka.”
Mugenzi we wo muri Nyarugenge we yagize ati: “Perezida Kagame yaduhaye ikoranabuhanga ubu turakora tukiteza imbere, tukinjiza amadovise twicaye mu rugo, mu gihe abo basazi bo kwa Kayumba Nyamwasa bo bavuza induru gusa.”
Yunzemo ati: “Perezida Kagame wacu tuzamurinda, tumusigasire kuko ni twe tuzi neza aho yadukuye n’aho atugejeje, RNC ni ibyihebe bidakwiye kugira uwo birangaza n’isegonda rimwe.”
Soma kandi: ‘Depression’, ibinyoma n’ubujajwa – ibiranga RNC mu minsi yayo ya nyuma
Umutwe w’iterabwoba wa RNC ukwiye kumenya ko ubu urubyiruko rw’u Rwanda aho ruva rukagera rwamaze gusobanukirwa ko imigambi y’ako gatsiko ari ukubashora mu bikorwa by’iterabwoba.
Uyu mutwe uzwi by’umwihariko mu bitero bya za gerenade byahitanye inzirakarengane z’Abanyarwanda barenga 20 ndetse bikomeretsa abarenga 400 hirya no hino mu gihugu hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2014.
Ndayambaje Marc

