Nyuma yo kugerageza ibishoboka byose ngo bahungabanye ubusugire bw’u Rwanda maze bikabananira ahubwo bakahahurira n’uruva gusenya, ubu abambari b’umutwe w’iterwabwoba wa RNC noneho bizerera mu nzozi badateze gukabya.
Nk’urugero, ku muzindaro w’uyu mutwe haherutse kumvikanaho ikihebe
Kalinijabo Axel mu gifaransa gipfuye, avuga amahomvu yo kubeshya abamukurikira buhumyi ko “iherezo rya Perezida Kagame riri bugufi.”
Mu by’ukuri kuvuga ibyo ubu ni cyo cyonyine RNC ishoboye kandi ni wo muvuno wonyine isigaranye dore ko yatsinzwe mu mfuruka zose zishoboka ndetse n’abayigize bararyana kugeza n’ubwo basigaye barwana bo ubwabo.
Muri ziriya nzozi za Kalinijabo nta ngingo n’imwe ifatika yashingiyeho ahubwo yahurutuye ibyifuzo RNC imaranye igihe kandi yananiwe gushyira mu bikorwa.
Ibyo byifuzo ni ibyo guhora bavuga ko ngo bazakuraho Perezida Kagame, ariko mu nzira zose bagerageje habuze n’imwe ibahira, ubu rero basigaje gusa guhora bacurangira abahetsi.
Icya kabiri, uyu mutwe w’iterabwoba ukwiye kuzirikana ko Abanyarwanda b’ingeri zose ubu bazi neza ko nta cyiza ubifuriza ndetse ko icyo ako gatsiko kabo kagamije ari ukongera gusenya u Rwanda rumaze kwiyubaka, bityo rero ibyo barimo ni ukwirigita bagaseka gusa.
Soma kandi: RNC ntikigoheka, ibyihebe byayo Isi yabibanye nto!
Ibyihebe byo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC bikwiye kuzirikana ko inzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda zubatswe ku buryo butajegajega.
Amagambo yuzuye ibinyoma abambari b’uwo mutwe w’iterabwoba bahoza mu kanwa si yo yasenya ibyiza Abanyarwanda bakesha imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.
Ndayambaje Marc

