Site icon MY250TV

RNC ntikigoheka, ibyihebe byayo Isi yabibanye nto!

Abambari b’umutwe w’iterabwoba wa RNC bakomeje guhinda umushyitsi bitagatifuza nyuma y’uko Isi yose ikomeje kumenya icyasha kibariho cyo kuba ari ibyihebe.

Mu gihunga kinshi, ibi byihebe kuri uyu wa kane tariki ya 6 Ugushyingi 2025 byasohoye itangazo ryasinyweho na Ignace Rusagara, bisaba kimwe mu bitangazamakuru byo muri Afurika y’epfo kubiha umwanya bikagira icyo bivuga ku kuba Leta y’u Rwanda iherutse kubishyira kubifatira ibihano.

Icyo gitangazamakuru cyari cyanditse ku mugaba mukuru w’ibi byihebe, Kayumba Nyamwasa.

Ibyihebe byo muri RNC byafatiwe ibihano na Leta y’u Rwanda kubera ibyaha byo gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba, gushinga imitwe y’iterabwoba no gukorana bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR hagamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Muri iryo tangazo ridafite umutwe n’ikibuno, umutwe w’iterabwoba wa RNC wikuraho ibyo byaha byose uvuga ko ari “umutwe w’amahoro uharanira demokarasi, ubutabera ndetse n’uburenganzira bwa muntu.”

Hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2014 RNC yagabye ibitero bya za gerenade zahitanye inzirakarenga z’abanyarwanda 17 hakomereka 400.

Uyu mutwe kandi wagerageje kenshi gashoboka guhungabanyiriza umutekano w’u Rwanda muri Congo gusa ntibiwuhire.

Kwisobanura kwa RNC nta kindi kibyihishe inyuma kitari ubwoba bwayitashye kubera ko yashyizwe hanze ndetse hanamenyekana ibyaha byayo by’iterabwoba bihora bigamije kugirira u Rwanda nabi.

Icyo ni ikintu kandi itagisiba gukora ngo yitagatifuze kandi ukuri kuzwi ko ari ingome itifuriza ineza Abanyarwanda.

Uko kwisobanura abambari ba RNC bashaka bazaguhabwa gusa n’ibitangazamakuru bya Al-shabab na ISIS kuko ari byo bishyigikira iterabwoba.

Kuba ibi byihebe byarashyiriweho ibihano ni ikimenyetso simusiga ko u Rwanda ruzi agaciro k’umutekano warwo n’uw’Abanyarwanda.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version