Ibyihebe byo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC byazuye ya ndirimbo ishaje yo kuba ngo bishaka gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda, inzozi ariko bidateze gukabya.
Ni nyuma yo kuba ibi byihebe bimaze iminsi byarasizoye bishaka kwitambika mu masezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ariko bigafata ubusa.
Dore nk’ubu ikihebe Ntwari Frank wo mu buyobozi bwa RNC kuri iki Cyumweru tariki ya 07 Ukuboza 2025 yumvikanye avuga ko bashaka guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda kubera ko “hari byinshi bitagenda”.
Byari mu kiganiro yatangiye ku muzindaro w’ikigarasha Gatanazi Etienne wiyemeje kuba umuyoboro w’abanzi b’u Rwanda aho bava bakagera.
Ukuri umutwe w’iterabwoba wa RNC wirengagiza nkana nuko Abanyarwanda atari ibicucu ku buryo bibagiwe ko ari nta cyiza ubifuriza!
Abanyarwanda bibuka neza ko uyu mutwe w’iterabwoba ahubwo uhora wivuruguta mu migambi yo guhungabanya u Rwanda ugasenya ibyo imiyoborere myiza ya Perezida Kagame yabagejejeho; ibintu RNC yagambiriye kenshi binyuze mu guturitsa za grenades mu mujyi wa Kigali.
Ni yo mpamvu RNC yishutse ngo irazana mu busazi bwayo Abanyarwanda bari imbere mu gihugu itamenya inkuba iyikubise.
Soma kandi: Gutera imitoma Abanyamerika no kubashyira utugambo ntabwo biteze kugira abereibyihebe bya RNC!
Kuba ibi byihebe bya RNC biri gusakuza bita inyuma ya Huye, ni ukubera ko byananiwe kwikura mu isoni zo kuba byarifuje ko u Rwanda na Congo bitagera ku masezerano y’amahoro.
Ni ibintu RNC yagiye ikora binyuze mu matangazo atabarika ariko yose agateshwa agaciro, birangira ku itariki 4 Ukuboza ayo masezerano y’amahoro ashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu byombi.
Inyangabirama zo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC zikwiye kumenya ko urusaku rwazo nta munsi n’umwe ruzigera rukoma mu nkokora u Rwanda mu cyerekezo cyiza rurimo.
Ndayambaje Marc

