Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) umuhezanguni wihebeye amacakubiri n’ibinyoma kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2024, yagiye kuri umwe mizindaro ya YouTube atera inkunga ngo itambutse icengezamatwara rye, maze mu isoni nke abeshya ko mu Rwanda “nta gusaranganya ubutegetsi guhari”, ikintu cyatumye ahabwa inkwenene n’abari bamukurikiye.
Ingabire udahwema kuvugira interahamwe zirimo iza FDLR ndetse na Wazalendo, yigeze kuvuga ko abona umuti w’ikibazo kiri mu burasirazuba bwa Congo ari uko guverinoma y’u Rwanda yagirana ibiganiro n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wiganjemo n’interahamwe zahungiye muri Zaire zimaze gukora amahano mu Rwanda.
Wakwibaza umunyepolitike wifuza ibyo bintu mu by’ukuri icyo agamije – nta kindi uretse gusubiza u Rwanda mu mwijima rumaze imyaka 30 rwigobotoye.
Ubundi iyo uyu muhezanguni avuga “gusaranganya ubutegetsi” nta kindi aba ashaka kuvuga uretse gushimangira ko u Rwanda rukwiye gusangira ubutegetsi n’interahamwe zirirwa zivuga ko zishaka impinduka mu Rwanda, mu ishusho yo kwiyita “impirimbanyi za Politike”, gusa bazakomeza kurota izo nzozi zidashoboka kugeza Isi irangiye.
Ikindi kintu gikomeye Ingabire yirengagiza nuko iryo saranganya avuga ko ridahari ahubwo rihari kuko mu miyoborere ya guverinoma y’u Rwanda mu gushaka iterambere ryayo, bigirwamo uruhare n’andi mashyaka menshi afite abayobozi bakomeye mu gihugu ndetse n’abayahagarariye mu nteko ishinga amategeko.
RPF Inkotanyi nka moteri ya Leta y’u Rwanda, nta na rimwe idahwema guha imyanya andi mashyaka ya politike ngo aze nayo atange umusanzu wayo mu guteza u Rwanda imbere, ikintu abandi banyafurika bafata nk’ubudasa kuri uyu muryango.
Rero iyo uyu muhezanguni atanga ibyo bitekerezo bitarimo gusobanukirwa ajye yibuka ko Abanyarwanda batari injiji ziyobewe uko imiyoborere y’igihugu iteye. Ariruka inyuma y’umuyaga gusa.
Mukobwajana Linda

