Site icon MY250TV

Impunzi z’Abanye-congo zahungiye mu Rwanda ziratabariza bene wabo bakomeje kwicwa muri RDC

Kuri uyu wa mbere, tariki 3 Werurwe 2024, abanye-congo bahungiye mu Rwanda baba mu nkambi ya Kiziba iherereye mu karere ka Karongi, bazindukiye mu myigaragambyo yo mu mahoro, yamagana jenoside iri gukorerwa bagenzi babo muri Congo. Aba banyekongo mu byapa bitandukanye bamaganaga ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b’Abanyamulenge n’abo mu bwoko bw’Abahema bo mu ntara za Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru, ndetse no mu ntara ya Ituri.

Aba banye-congo bigaragambyaga batabaje umuryango mpuzamahanga ngo uhagarike byihuse iyi jenoside irimo gukorerwa aba banye-congo ishyigikiwe na guverinoma ya Congo, kuko hashize igihe ntagikorwa. Ibi kandi bitanga icyizere gike cyo gusubira mu gihugu cyabo ku bamaze imyaka 28 ku butaka bw’u Rwanda ndetse n’ ibindi bihugu byo mu karere bahunze ubwicanyi n’ itotezwa ribakorerwa.

Ubu bwicanyi ahanini bukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi aho by’umwihariko igisirakare cye FARDC gifatanyije n’imitwe y’iterabwoba irimo FDLR n’abiyise urubyiruko rurwanira igihugu bazwi nka Wazalendo; aho bica abatutsi bo muri Congo umunsi ku munsi izuba riva ntihagire ugira icyo abatwara. Ibi babikora bikinze mu mutaka wo kurwanya umutwe wa M23.

Wairimu Nderitu, ushinzwe kurwanya Jenoside muri ubwo yakoreraga urugendo muri Congo yatangaje ko amakimbirane ari muri Congo ari “ikimenyetso cyatuma jenoside iba” kuko hari ibintu nk’urwango rukabije n’urugomo “byavuyemo jenoside mu gihe gishize” mu Rwanda.

Nderitu yanagaragaje kandi ko mu burasirazuba bw’iki gihugu hari itotezwa rikomeye ryibasira abanye-congo bo mu bwoko bw’Abatutsi. Ibi bibaviramo iyicwa ndetse n’ ibindi byaha byibasira ikiremwamuntu. 

Ibyo bikorwa by’urugomo n’ubwicanyi biri mu biza ku isonga mu gutuma n’abahunze badashaka gutaha, ndetse no mu kongera umubare munini w’abakomeje guhunga baza mu Rwanda umunsi ku wundi.

Igihe kirageze ngo ikibazo kiri muri Congo giterwa n’ ubuyobozi bubi buheza bamwe mu bwoko bwabo gishakirwe umuti amazi atararenga inkombe.

Linda Mukobwajana

Exit mobile version