Mu mpera z’icyumweru kirangiye, Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batoye ku bwiganze bw’amajwi 99.1% Perezida Kagame kubahagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Ni inkuru ikomeje kuvugisha amangambure abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’ibigarasha n’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi, aho abo bose bavuye mu miheno basanzwe bihishamo maze baza gusakuza ku mbuga nkoranyambaga.
Mu kubura icyo banenga, abo banzi b’ibyiza bamwarira mu kuvuga ko “nta demokarasi” u Rwanda rufite, gusa birengagiza ko ko u Rwanda ari igihugu cyubakiye kuri demokarasi yumvikanyweho (Consensual democracy).
Mu kunoza neza iyo demokarasi no kubasha guhuza amaboko ngo hubakwe u Rwanda rwifuzwa na bose, hagiyeho Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda (NFPO), aho amashyaka ya politiki mu Rwanda ahura akaganira ibibazo bihari bityo bigashakirwa umuti wumvikanyweho. Nta gushidikanya ko ibyo ari ubudasa bw’u Rwanda.
Mu mwaka wa 2016, Mukabunani Christine uhagarariye ishyaka PS IMBERAKURI ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, yatangaje ko mu Rwanda hari demokarasi isesuye, akurikije uburyo ari mu Nteko Ishinga Amategeko kandi ari uwo mu ishyaka ryemeza ko ritavuga rumwe na leta.
Wakwibaza impamvu utavuga rumwe na leta abona ko demokarasi iri mu Rwanda isesuye, hanyuma ibigarasha n’interahamwe bo batanaba Rwanda bakabibona ukundi? Nta kindi ni urwango n’ishyari byuzuye mu mitima yabyo.
Abo banzi b’u Rwanda bakunze kurangwa n’akaduruvayo kenshi – kubera gusingiza demokarasi y’abazungu iyo batabonye amashyaka arwana mu muhanda cyangwa se yigaragambya bumva ko ubwo iyo atari demokarasi. Ikindi gikomeye ni uko n’abo baba bashyigikiye ari abafite ingengabitekerezo ya jenoside ibyo byerekana ko nta yindi ntumbero uretse gusubiza u Rwanda irudubi.
Aba bakwiye kwibuka ko Perezida Kagame akunzwe n’Abanyarwanda bitewe n’ibikorwa byiza yabagejejeho nyuma yo kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi – ibi bikaba ari bimwe mu bituma Abanyarwanda bakomeza kumusaba ko yabayobora.
Interahamwe n’ibigarasha bakwiye kumenya neza ko buri gihugu kigira demokarasi yacyo, ubwo u Rwanda narwo rwahisemo irubereye, bitagomba kugirwaho impaka n’uwo ari we wese.
Ibyo ibigarasha n’interahamwe birimo ni uguta inyuma ya Huye kuko Abanyarwanda nibo bazi ikibabereye ndetse n’uwo bashaka ko abayobora.
Mukobwajana Linda

