Site icon MY250TV

Jean Paul Turayishimye akomeje gushinyagurira abarokotse Jenoside no gusiga icyasha FPR-Inkotanyi yayihagaritse

Mu gihe mu Rwanda ndetse no ku isi yose hakomeje ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zimwe mu nyangabirama ziyemeje kuba ibikoresho by’abasize bahekuye u Rwanda. Aho birirwa ku mbuga nkoranyambaga bakwirakwiza ibinyoma bigamije kugoreka amateka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umwe muri abo ni Jean Paul Turayishimye wamaze kuba indondogozi yo ku mbuga nkoranyambaga ibeshya uko ihumetse. 

Tariki ya 07 Mata 2024, yihutiye ku muzindaro we rutwitsi yise « East Africa Daily » maze si ugusebya imihango yose yabaye mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo yiva inyuma. Mu ngirwa kiganiro ye yari yatumiye Emerance Kayijuka wo mu kiryabarezi kitwa Igicumbi, akaba umumotsi mugenzi we, umenyerewe mu bikorwa bigamije guteza umwiryane mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abamenyereye ubugome bwa Turayishimye, baremeza ko yatumiye uyu mugore kugirango amufashe kumvikanisha urwango n’ubugome bye. Ikiganiro bagiranye ni ikiganiro cyaranzwe nk’ibisanzwe n’imvugo z’ibinyoma zibasira FPR-Inkotanyi ndetse zitanaretse Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu isoni nke, izi nyangabirama ntizitinya gushinyagura zivugako mu Rwanda atari abarokotse Jenoside bibuka, ko ahubwo ari FPR itoza abacikacumu kwibuka kugirango yigaragaze nk’ intwari zarokoye Abatutsi.

Aba bagome kandi bongeye kumvikana bavuga ko FPR nta muntu yigeze irokora, ko abarokotse ari umunsi wo gupfa utari wagera. Ndetse ko abarokotse ari nk’ibirondwe byumiye ku ruhu nyamara inka yarariwe kera.

Mu gihe isi yose yemeje ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse hakemezwa ko hagomba gukorwa igishoboka cyose ngo ntizigere yongera kubaho mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi, imvugo nk’izi za Turayishimye na bagenzi be, ni uburyo bweruye bwo gukomeza gukomeretsa abarokotse iyi Jenoside ndetse no gushaka kugoreka amateka asiga icyasha FPR-Inkotanyi yahagaritse Jenoside ndetse ubu ikaba ikomeje kubanya Abanyarwanda.

Biraro Ernest

Exit mobile version