Abanzi b’u Rwanda bihishe hirya no hino ku Isi barangajwe imbere n’ibigarasha ndetse n’interahamwe bakomeje kwerura ubugome ndengakamere n’ubunyagasozi byuzuye imitima yabo binyuze mu gukwiza ibihuha ku rupfu rwa Lt Gen Kabandana Innocent.
Uwabimburiye izi nyangabirama mu gukwirakwiza ibyo bihuha ku mbuga nkoranyambaga ni ikigarasha Jean Paul Turayishimye usanzwe utunzwe no gucuruza amatiku n’ubujajwa.
Umuhezanguni Turayishimye yihandagaje avuga ko nyakwigendera Lt Gen Kabandana“ yishwe n’uburozi yari amaranye igihe kirekire”, yongeraho ko “yarozwe n’umujenerali mugenzi we amuziza ko yari ari kuzamuka cyane” mu mapeti ya gisirikare.
Ukuri guhari kandi kuzwi ni uko Nyakwigendera yitabye Imana kuri iki cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025 azize uburwayi, akaba yari amaze iminsi yivuriza mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe ari naho yapfiriye.
Ibihuha byaTurayishimye we yita“amakuru yizewe” abitangaza yigira intyoza izi iby’igisirikare cy’u Rwanda kandi iziranye n’abasirikare bakuru b’ingirakamaro ku buryo aba afite amakuru kandi mu by’ukuri nta kintu aba azi.
Kuba kandi yarabaye mu gisirikare cy’u Rwanda, ari ko nabwo ari umusirikare wo ku rwego rwo hasi cyane, nabyo arabyitwaza mu kwigira intyoza mu gihe nyamara yatorotse iki gisirikare mu myaka igera kuri 25 ishize kubera kunanirwa kugendera ku indangagaciro zikiranga, ibintu byatumye ajya kwiyunga ku mutwe w’iterabwoba wa RNC.
Nk’uko bisanzwe, bitewe n’urwango ibigarasha nka Turayishimye n’interahamwe bafitiye FPR-Inkotanyi bitewe n’uko yabatsinze by’iteka, nta gitangaje kuba bahimba impamvu ku rupfu rwa Lt Gen Kabandana cyane ko nawe ari mu barwanyije batizigama izi nyangabirama.
Ku wa 26 Nzeri 2022 nibwo Perezida Paul Kagame yazamuye Innocent Kabandana mu ntera amuha ipeti rya Lt General, nyuma yo gusohoza inshingano ze muri Mozambique aho mu gihe kingana nk’umwaka yahayoboye hakozwe byinshi mu kwirukana ibyihebe mu Ntaraya Cabo Delgado.
Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu 1990, aza kuba umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni umugabo kandi wari ufite ubunararibonye mu bya gisirikare.
Nyakwigendera azakomeza kwibukirwa k’umusanzu utagereranywa yatanze mu guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira ko abanyarwanda babona umutekano.
Izi mburamukoro zikwiye kureka akaruhukira mu mahoro cyane ko nta Munyarwanda witaye ku manjwe yazo. Imana imuhe irihuko ridashira.
Mukobwajana Linda

