Site icon MY250TV

Igifobagane JP Turayishimye, “umugabo” utunzwe no gucuruza ubujajwa n’ubusutwa kuri YouTube

Jean Paul Turayishimye wahoze ari rwesamadongo w’ikihebe Kayumba Nyamwasa akomeje kwerura ko abeshejweho gusa no gukwiza ibihuha bidafite epfo na ruguru ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube.

Uyu rwabuze isoni umaze igihe abundabunda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yitwara nk’umuntu ufite amakuru menshi ku bibera mu Rwanda nyamara byose ari ibinyoma no kurota ubundi akaza kuvuga amanjwe yibasira ubuyobozi bw’u Rwanda.

Nk’urugero, kuri uyu wa 2 Mata 2025 yumvikanye akwiza ibihuha ku mfu za ba  nyakwigendera Lt Col (Rtd) Kazintwari Douglas Kadaffi na Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara baherutse kwitaba Imana bazize uburwayi bari bamaranye igihe nk’uko imiryango yabo yabitangaje.

Nta kugaragaza ikimenyetso na kimwe, ikigarasha Turayishimye mu buhezanguni buvanze n’ubwene bucye asanganywe, yarifashe avuguruza imiryango ya ba nyakwigendera maze avuga ko banyakwigendera “bishwe” na  Perezida Kagame.

Ibyo biri mu mugambi uhoraho w’interahamwe n’ibigarasha wo kugoreka buri kintu cyose kibera mu Rwanda bakagishyira kuri Perezida Kagame ndetse n’ubuyobozi b’u Rwanda.

Ibyo izo mburamukoro zibikora zigamije gusiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse no kuyobya uburari ku byaha bakoze, biri mu byatumye bigira impunzi mu mahanga nyuma yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda.

Izi mburamukoro kandi zikaba zigira n’undi mugambi wo gukoresha ingirwa-politiki yazo muri buri kantu kose kabaye mu Rwanda kugirango zerekane ko zirwanya icyo zita akarengane kandi mu byukuri zirwanirira inda nini zazo.

Ikindi kandi kigaragaza ko ibigarasha nka Turayishimye batekereza macuri ni uburyo bibaza ko ahari mu Rwanda hatuye abadapfa cyangwa se abantu batemerewe gupfa ku buryo buri muntu upfuye wese“aba atabikwiriye” nk’aho hari umuntu uzatura nk’umusozi.

Icyo batazi ni uko na bo ubwabo bazapfa kandi bo bazanapfa nabi baherekejwe n’inkuru mbi imusozi zo guhemukira igihugu cyababyaye.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version