Site icon MY250TV

Ikihebe Jean Paul Turayishimye yashenguwe umutima n’imbaraga u Rwanda rwashyize mu guhashya iterabwoba

Ikigarasha Turayishimye Jean Paul umaze igihe abundabunda muri Leta zunze ubumwe za Amerika kubera ibyaha bitandukanye birimo n’iby’iterabwoba  yakoreye umuryango nyarwanda, yongeye kwibutsa abantu uburyo yihebeye iterabwoba.

Ni nyuma y’uko u Rwanda rushyikirije u Buhinde Salman Khan ucyekwaho ibyaha by’iterabwoba muri icyo gihugu aho yafatiwe mu Rwanda nyuma yo gutoroka ubutabera bw’iwabo.

Nyuma gato y’icyo gikorwa, Turayishimye mu gihunga n’ubwoba bwinshi yihutiye kuri umwe mu mizindaro rutwitsi asanzwe akoresha maze atangira kuvuga ko ibyo u Rwanda rwakoze “ari ubugambanyi bukomeye”.

Ku bazi neza Turayishimye, nta gitangaje kuba yabuzwa amahwemo n’igikorwa nk’iki kuko uyu nawe ni ikihebe, akaba ari yo mpamvu agomba guhangayikira ikihebe mugenzi we.

Nk’urugero akiri muri RNC, Turayishimye yari akuriye uduco twagiye dutera za gerenade mu Rwanda hagati ya 2010 na 2014, ibitero byahitanye inzirakarengane zigera kuri 14 ndetse zigakomeretsa abarenga 400.

Uyu Turayishimye kandi yamaze kwerura ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ari umufatanyabikorwa w’ingenzi atagomba kwitesha.

Icyo ikihebe Turayishimye atazi ni uko na we iminsi ye ibaze kuko uko byagenda kose azaryozwa amaraso y’inzirakarengane z’Abanyarwanda yamennye ubwo yari umwambari wa RNC.

Biraro Erneste

Exit mobile version