Site icon MY250TV

JP Turayishimye wari rwesamadongo w’ikihebe Kayumba yongeye gukina ikinamico ya byendagusetsa!

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje guha urw’amenyo ikigarasha Jean Paul Turayishimye wahoze ari umuja w’ikihebe Kayumba Nyamwasa, nyuma y’uko yihandagaje akabeshya abamukurikira buhumyi ko “Leta y’u Rwanda yatwitse agakiriro ka Kimironko” gaherutse kwibasirwa n’inkongo y’umuriro.

Ibi Turayishimye yabivugiye mu kiganiro aherutse gukorera ku muyoboro rutwitsi  wa YouTube asanzwe akoresha atambutsa ibihuha bidafite umutwe n’ikibuno muri gahunda yiyemeje yo guharabika u Rwanda, ibintu bitazamuhira na rimwe.

Mu magambo yuzuye ubujiji, uyu muhezanguni yavuze ko ngo “Leta y’u Rwanda yatwitse agakiriro kugira ngo yambure abaturage ibyo bafite ubundi ibyitwarire”, ibintu byatumye ahabwa urw’amenyo, aho abantu bibajije ukuntu Leta yatwikira abaturage ubundi yarangiza ikabatabara cyane ko inzego zishinzwe umutekano ari zo zazimije iriya nkongi.

Ni mu gihe ku rundi ruhande Leta y’u Rwanda ari yo yubakira abaturage udukiriro igamije gufasha abanyabukorikori kurushaho kwiteza imbere; bikaba byumvikana ko Leta itahindukira ngo yihombye itwika ibyo yubatse nk’uko umuhezanguni Turayishimye abibeshya abamukurikira buhumyi. Ikigarasha Turayishimiye aragosorera mu rucaca, kuko ntateze kwangisha abaturage ubuyobozi bitoreye kuko bazi neza ko buhora bushyize imbere kubashakira iterambere umunsi ku munsi.

Ibyo wamenya kuri Turayishimye

Uyu mugabo uryongora kuri YouTube maze ivata rikaza, yahoze ari umusirikare muto mu ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya ‘Sergeant’ aho by’umwihariko yarindaga Kayumba Nyamwasa (wabaye ikigarasha). Mu mwaka wa 2005 nibwo Turayishimye yatorokeye ubutabera bw’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma y’uko sebuja Kayumba yari amaze koherezwa guhagararira u Rwanda mu Buhinde.

Icyo gihe ubwoba bwahise butaha Turayishimiye kuko yari atangiye gukorwaho iperereza ku byaha byo kwambura imitungo itandukanye abaturage yitwaje ko yari imandwa y’ikihebe Kayumba.

Nyuma yo kugera muri Amerika Turayishimye yagiye muri RNC ashinzwemo itangazamakuru, gusa kubera kwisumbukuruza no kwikuza, yaje gushwana na sebuja ashinga icyitwa ‘ARC urunana’.

Uyu muhezanguni yashinze kandi imizindaro ya YouTube iri mu kwaha kwa kiriya kiryabarezi cye, aho akaba ariho anyuza icengezamatwara ridafite umutwe n’ikibuno yibasira Leta y’u Rwanda ngo arebe ko yakwigarurira abamwumva ariko nabyo byaramunaniye.

Nta munyarwanda ukwiye kurangazwa n’icengezamatwara Turayishimye avundereza yitwikiriye icyo yahoze ari cyo.

Linda Mukobwajana

Exit mobile version