Site icon MY250TV

Ikigarasha JP Turayishimye mu ntambara y’amagambo atazigera atsinda!

Ikigarasha Jean Paul Turayishimye wahoze ari umuja w’ikihebe Kayumba Nyamwasa akomeje gushimangira ko abeshejweho no kwibasira mu mvugo ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi.

Uyu muhezanguni wigize impunzi muri Leta zunze ubumwe za Amerika ntasiba kugaragara kuri YouTube ajora buri kimwe kibera mu Rwanda ari nako ahuragura amagambo aterekeranye agamije kugumura Abanyarwanda.

Nk’urugero, ikigarasha Turayishimye aherutse kumvikana atuka bya gishumba Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi ubumvisha ko badakwiye kubahiriza amahame basanzwe bahenderaho ari nako yisumbukuruza akubahuka Umukuru w’Igihugu akaba na Chairman wa RPF.

Gusa ku rundi ruhande intambara y’amagambo Turayishimye yishoyemo ntateze kuyitsinda cyane ko mu by’ukuri avuga ubusa budakwiye kugira uwo bucira ishati. Ni mu gihe ku rundi ruhande Abanyamuryango ba RPF biyemeje kurwanya buri wese ufite imyumvire nk’iy’uyu muhezanguni.

Ibyo wamenya kuri Turayishimye

Uyu mugabo uryongora kuri YouTube maze ivata rikaza, yahoze ari umusirikare muto mu ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya ‘Sergeant’ aho by’umwihariko yarindaga Kayumba Nyamwasa (wabaye ikigarasha).

Mu mwaka wa 2005 nibwo Turayishimye yatorokeye ubutabera bw’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma y’uko sebuja Kayumba yari amaze koherezwa guhagararira u Rwanda mu Buhinde.

Icyo gihe ubwoba bwahise butaha Turayishimiye kuko yari atangiye gukorwaho iperereza ku byaha byo kwambura imitungo itandukanye abaturage yitwaje ko yari imandwa y’ikihebe Kayumba.

Nyuma yo kugera muri Amerika Turayishimye yagiye muri RNC ashinzwemo itangazamakuru, gusa kubera kwisumbukuruza no kwikuza, yaje gushwana na sebuja ashinga icyitwa ‘ARC urunana’.

Uyu muhezanguni yashinze kandi imizindaro ya YouTube iri mu kwaha kwa kiriya kiryabarezi cye, aho akaba ariho anyuza icengezamatwara ridafite umutwe n’ikibuno yibasira Leta y’u Rwanda ngo arebe ko yakwigarurira abamwumva ariko nabyo byaramunaniye.

Nta munyarwanda ukwiye kurangazwa n’icengezamatwara Turayishimye avundereza yitwikiriye icyo yahoze ari cyo.

Biraro Erinest

Exit mobile version