Ikigarasha Jean Paul Turayishimiye yeruye ku umugaragaro urwango afitiye Abanyarwanda bagenzi be ubwo yabifuriza gupfa bagashiraho. Mu kiganiro aherutse gukorera ku umuzindaro rutwitsi asanzwe akoresha yibasira ubuyobozi bw’u Rwanda, yumvikanye arwanya gahunda ya Leta yo kuzana abaganga b’inzobere bavura indwara zitandukanye.
Ibyo uyu mugabo wihebeye iterabwoba yavuze bishimangira ko nta neza yifuriza Abanyarwanda aho ahubwo ashaka kubabona bapfa kuko mu gihe nta buvuzi bujyanye n’igihe babonye nta kindi kiba kibategereje kitari urupfu.
Turayishimye iyo arwanya gahunda yo kuzana abanganga b’inzobere yirengagiza ko benshi mu bo u Rwanda rwari rufite bahitanwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni mu gihe kandi n’amavuriro icyo gihe yasenywe maze bisaba ubuyobozi bw’u Rwanda kubaka urwego rw’ubuvuzi haherewe ku busa.
Ibyo byashobotse kubera uko serivise z’ubuzima zitaweho kuko ubuyobozi bw’u Rwanda buzi neza ko iterambere ry’igihugu rishingiye ku benegihugu bafite ubuzima buzira umuze. Niyo mpamvu hubatswe ibitaro bikomeye byinshi ndetse hakaba hazanwa inzobere z’abavuzi baturutse mu bihugu bitandukanye.
Ibyo bigabanya igiciro cya serivisi z’ubuvuzi kuko ari nk’ubuntu ndetse abantu batagipfa kujya mu mahanga kwivuza indwara zikomeye nka kanseri, impyiko kuko izo zose mu gihugu zihavurirwa.
Soma: Twibukiranye uwitwa Jean Paul Turayishimiye usigaye uryama akabyuka avuga ibo yarose ku Rwanda
Icyo Turayishimye akwiye kumenya nuko ntacyo ateze kuvuga cyatuma ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi buteshuka ku nshingano bufite yo gusigasira amagara y’Abaturarwanda.
Muvunyi Balthazar

