Site icon MY250TV

Agahomamunwa: JP Turayishimye wari rwesamadongo w’ikihebe Kayumba yatangiye kwishyira mu rwego rw’abajenerali!

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje guha inkwenene ikigarasha Jean Paul Turayishimye, watorotse ubutabera bw’u Rwanda ubwo yari afite ipeti rito cyane mu gisirikare.

Ni nyuma y’uko Turayishimye yihandagaje akajya ku muzindaro we wa YouTube maze akikomanga mu gatuza yemeza abamukurikira buhumyi ko akiri mu Rwanda yabaga azi amabanga y’ibyaberaga mu ba jenerali n’ibyaberaga mu biro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro).

Ni mu gihe uyu muhezanguni wari ufite ipeti rya ‘Sergeant’ yari umurinzi wa Kayumaba Nyamwasa n’abana be, uyu Kayumba nawe yatorotse ubutabera bw’u Rwanda ishinga umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Mu mwaka wa 2005 nibwo Turayishimye yatorokeye ubutabera bw’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma y’uko sebuja Kayumba yari amaze koherezwa guhagararira u Rwanda  mu Buhinde.

Icyo gihe ubwoba bwahise butaha Turayishimiye kuko yari atangiye gukorwaho iperereza ku byaha byo kwambura imitungo itandukanye abaturage yitwaje ko yari imandwa y’ikihebe Kayumba.

Nyuma yo kugera muri Amerika Turayishimye yagiye muri RNC ashinzwemo itangazamakuru, gusa kubera kwisumbukuruza no kwikuza, yaje gushwana na sebuja ashinga icyitwa ‘ARC urunana’.

Uyu muhezanguni yashinze kandi imizindaro ya YouTube iri mu kwaha kwa kiriya kiryabarezi cye, aho akaba ariho anyuza icengezamatwara ridafite umutwe n’ikibuno yibasira Leta y’u Rwanda ngo arebe ko yakwigarurira abamwumva ariko nabyo byaramunaniye.

Ikindi cyatangaje abantu ni uburyo uyu Turayishimiye yakomoje kuri ‘Operation Kitona’ yari iyobowe na Gen Kabarebe, uyu mutamutwe ukunda kwisimbukuruza no kwikuza yabeshye ko ngo ari we wahamagawe gukora itumanaho (Satellite ) Perezida Kagame yakoreshaga ubwo ngo ryari ryagize ikibazo.

Abenshi bumvise icyo kinyoma bamuhaye urwamenyo umwe muribo yagize ati: “Turayishimiye ko nta bumenyi nabuke wari ufite mu itumanaho yewe ntiwari no mu mutwe urinda Perezida Kagame, ubeshya abantu ko witabajwe nka nde?”

Ibyo binyoma kimwe n’ibindi agenda ahuragura, yibwira ko hari abamukurikira bakabifata nk’ukuri byose abikora kugirango arebe ko yakwigarurira abamukurikira ariko byagaragaye ko bitazamuhira.

Turayishimiye akwiye kumenya urwego rwe n’urwo yari ariho mbere yo gutoroka u ubutabera bw’u Rwanda akajya areka kwireshyeshya n’abajenerali kuko ntaho yahuriraga nabo.

Mugenzi Félix

Exit mobile version